Mu gihugu cya Zambia, Ubukwe bwapfuye igitaraganya abageni bageze ku rusengero kubera umukombwa yanze kuvuga uwamuhaye telefoni ihenze atunze
Ni inkuru itangaje y’umugabo wahagaritse ubukwe bwe igitaraganya kubera ko uwo bari bagiye kurushinga yamusanganye telefoni ihenze ya IPhone yanga kumubwira uwayimuguriye.
Umugabo wo muri Zambia yahagaritse ubukwe kubera ko uwo bari bagiye kurushinga yanze kwerekana uwamuhaye telefoni ya IPhone 13 Pro Max yari afite.
Ni umugabo ukomoka ahitwa Lundazi wahisemo guhagarika ubukwe bwe n’umukunzi we kubera ko umukunzi we yahawe impano ya telefoni ihenze n’umuntu wagizwe ibanga.
Uyu mugabo avuga ko kuba uwari umukunzi we yanze kumubwira uwamuhaye iyo telefoni byatumye akeka ko yaba amuca inyuma bituma afata umwanzuro ukomeye wo guhagarika ubukwe umwe agaca ukwe n’undi agaca ukwe aho kugira ngo azababare bamaze kubana .
Urubuga rwa correctng.com dukesha iyi nkuru rutangaza ko uyu mugabo ngo akimara kumenya ko umukunzi we yakiriye iyi mpano ya telefoni yamusabye kumubwira aho iyo mpano iturutse n’uwayimuhaye ariko umukobwa araruca ararumira bituma havuka amakimbirane yakomeje akaza no kuvamo guhagarika ubukwe bwabo.
Bivugwa ko aba bombi baganirijwe ariko ngo umutima w’uyu musore wakomeje kumukomanga bituma afata umwanzuro wo kubivamo mbere y’uko basezerana.
Iyi nkuru yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga na @Rita_Amy wavuze ko ari inshuti y’uyu mugabo wahagaritse ubukwe .