Mu gihugu cya Nigeria, Umusore yahagaraitse ubukwe ku munota wa nyuma bitewe no kuba umugeni we yifuzaga ibihenze kandi umusore nta amafaranga menshi afite
Muri Nijeriya haravugwa inkuru idasanzwe y’umusore wahisemo guhagarika ubukwe igitaraganya nyuma y’aho umugeni yifuzaga gukora ubukwe bw’akataraboneka kandi buhenze.
Uku kutabyumvikanaho kwaje kurangira ibyari ubukwe bihindutse ibindi kubera ko aba bombi batumvikanaga uburyo ubukwe bwakorwamo.
Inkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga nka twitter ivuga ko ngo uyu mukobwa ufite imyaka 29 yifuzaga ko ubukwe bwabo bwaba bwiza kandi bugakurura abantu, nyamara umusore we akavuga ko nta mpamvu yo gusesagura bakora ubukwe buhenze cyane.
Yashimangiye ko afite abazamwambarira bagera kuri 20 bazambara amakanzu ahenze ariko yashakaga ko umukunzi we yishyura amafaranga yose y’ibizakoreshwa mu bukwe.
Uyu musore yumvise ko ubukwe bugiye kumutwara akayabo maze ahitamo kubivamo ahita ahagarika ubukwe.
Uwatanze aya makuru kuri twitter yagize ati:”afite imyaka 29 nyamara arashaka ubukwe buhenze bikabije ariko ntazane igiceri na kimwe, umugabo we yamubwiye ko hariho ubundi buzima nyuma y’ubukwe ari nayo mpamvu yamwangiye, arashaka abakobwa 20 bazamwambarira byose bikishyurwa n’umugabo we, ibi byatumye umugabo ahagarika ubukwe”.
Si ubwa mbere abashaka kubana batumvikana ku buryo ubukwe bwabo buzagenda gusa aba bo ngo byabaye akabarore nyamara ariko ngo umusore yanze kuva ku izima kubera nta mafranga ku rundi ruhande umukobwa nawe yanga kuva ku izima kubera ko ngo yibwiraga ko umusore ari umukire, gusa we ngo nta mafranga yari afite.