Ukora umwuga w’uburaya mu Murenge wa Kimisagara avuga ko yahisemo gukizwa n’amaguru kuko ngo umugabo yatinze mu gikorwa
Abatuye mu gace kamwe ko mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, batunguwe no kubona umukobwa wicuruza asohoka yiruka nyuma yuko umusore bari barimo kwinezeza mu buriri akoresheje ingufu z’umurengera kuko yari yanyoye ibinini bizwi nka Viagra byongera ubushyuhe, akanamusubiza amafaranga yari yamwishyuye.
Uwo musore ngo yari yishyuye uwo mukobwa amafaranga ibihumbi 10 Frw ngo baryamane ariko ngo bageze mu gikorwa umusore aratinda cyane birangira umukobwa aho kuhasiga ubuzima akijijwe n’amaguru ndetse n’amafaranga ayasiga aho.
Gusa ngo uyu musore yari asanzwe azi ko uyu mukobwa aryamana n’abasore bamwishyuye ibihumbi bitatu, ariko we abonye amuciye ibyo bihumbi 10 Frw bituma anywa ibyo binini bya Viagra kugira ngo na we ashake uburyo amaramo amafaranga ye.
Ubwo ngo bahise begekaho urugi ngo bakore igikorwa cyabo ariko nticyarangiye kuko uyu musore kubera ibyo binini byongera ubushake yari yanyoye yakoresheje imbaraga z’umurengera, bigatuma uwo mukobwa ageza hagati akumva atakomeza iki gikorwa.
Umwe mu batuye muri aka gace wabonye uyu mukobwa asohoka mu nzu, yabwiye Igihe ko babonye indaya iri gusohoka yiruka itwaye inkweto mu ntoki.
Bavuze ko uyu mukobwa yafashe icyemezo cyo gusubiza amafaranga uyu musore kuko yari amurembeje ubwo bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Uwitwa Gloria yagize ati:“Ari mu ndaya za mbere hano twemera ariko noneho yahuye n’umusore winywereye ibinini aramwemeza ku buryo n’igitenge cye nitwe tuvuye kukizana muri kiriya cyumba bari baryamyemo.”
Ubuyobozi bukaba bwirinze kugira icyo buvuga kur’icyi gikorwa.