Mu gihugu cya Seribiya haravugwa Umudepite wirukanwe mu Nteko ishinga amategeko kubera kureba filime z’urukozasoni amashusho akaba yamugaragaje arikuyareba ubwo yari mu Nteko
Icyakoze kur’iyi ntumwa ya rubanda ngo nuko aya mashusho yahererekanyijwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga biza kurangira bimenyekanye maze ahita ahambirizwa riva.
Uyu mudepite ngo yitwa Zvonimir Stevic akaba afite imyaka 65 akaba ngo yararebaga porno akoresheje telefoni ye ngendanwa mu gihe abandi badepite bari barimo kuganira ku bibazo birebana no kubyutsa umubano hagati y’igihugu cya Serbie na Cosovo iyi ikaba yarahoze ari imwe mu ntara z’iki gihugu.
Uyu mudepite akaba asanzwe afite inkomoko muri Kosovo, imyitwarire ye ikaba yateje impaka zikomeye cyane ari nazo zaje kurangira zimuviriyemo kwirukanwa.
Uyu mudepite akaba ngo yarigeze no kuba Minisitiri wungirije waruhagarariye intara ya Kosovo anakomokamo.
