Umugabo ari mu gahinda kenshi nyuma yo kurihira amafaranga y’ishuri umukobwa wigaga ubuforomo aziko azamushaka bikarangira amenye ko amaze imyaka 6 yarashyingiranwe n’undi mugabo mu ibanga akaba yamaze kumubwira ko ntaho bagihuriye.
Ikinyamakuru cyitwa ghbase.com cyo mu gihugu cya Ghana dukesha iyi nkuru gitangaza ko umuturage wo mu gace kitwa Kumasi witwa Joseph yavuze ko yakoresheje amafaranga menshi ku muforomokazi witwa Cecilia Alabata amurihirira ishuri azi ko azamurongora ariko akaba atari azi ko yashyingiwe kera.
Uyu Joseph Yavuze ko Cecilia Alabata yari yararongowe kera ariko akabigira ibanga aho avuga ko yemeye ko bakundana kandi azi ko afite undi mugabo akabyita ubuhemu n’ubushukanyi bwambura bwiyambitse urukundo.
Ati:”:Cecilia yemeye icyifuzo cyange cy’urukundo nyamara yari azi ko yashatse undi mugabo arabimpisha”.
Kuwa gatanu nibwo Joseph yabwiye Radio ya Oyerepa Afutuo ko yakodeshereje Cecilia inzu yo kubamo ariko undi kugeza na nubu ngo ntarayitahamo.
Mu marira menshi uyu mugabo yagize ati:”Igihe namusuraga yansabye guhagarara hanze akaba ariho ansanga tukavugana bisa nibyagaragazaga ko adashaka ko umugabo we abimenya”.
Cecilia yantangishije amafaranga menshi mu gukoodesha iyo nzu ihenze. Namwishyuriye amashuri menshi ambeshya ko tuzabana. gusa arangije kwiga nagiye kumureba ariko ambwira ko yubatse afite umugabo kandi bafitanye n’umwana ahita anyereka ko ntaho tugihuriye.
Joseph akaba avuga ko Cecilia yamushutse ndetse akaba avuga ko yamutanzeho amafaranga menshi akaba asaba ko yayamusubiza cyangwa akayavunjyamo imiti akajya amuvura ku buntu kugeza igihe ayo yamwishyuriye azashiramo.
Kugeza na nubu ntacyo Cecilia arabitangazaho ariko Joseph we akaba avuga ko bitazaherera aho nubwo atigeze atangaza niba yenda kwitabaza ubucamanza cyangwa izindi nzego.
Uyu mugabo akaba atuye mu gace kitwa Kumasi umwe mu mijyi minini yo muri Ghana.