Umugabo wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi yafatiwe mu cyuho amaze gusambanya abana babiri barimo uw’imyaka itanu n’undi w’imyaka itandatu, abajijwe icyabimuteye avuga ko atari we wabikoze ko ahubwo ari Satani wabimuteye.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Nzeri mu Mudugudu wa Murundi mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi nibwo iyi nkuru yasakaye hirya no hino aho umugabo yakoze amahano akavuga ko ari satani yabiteye.
Amakuru dukesha igihe avuga ko uyu mugabo yaturutse mu kandi Karere akaba yari atunzwe no guhingira abantu ndetse n’indi mirimo itandukanye yakoreshaga amaboko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, avuga ko uyu mugabo yashukishije aba bana amateke yari yokeje maze arabahamagara ngo baze abahe birangira anabasambanyije.
Agira Ati “Yahingaga hafi aho maze abana bamucaho ahinga arabahamagara arabashukashuka ababwira ko ari bubahe amateke yari yokeje birangira abasambanyije, bose uko ari babiri yahise abasambanya aza gufatirwa mu cyuho n’ababyeyi babo kuko ni ahantu hari inzu zegeranye, bamufashe rero yemeye icyaha avuga Satani ariwe wamuteye akamushuka.”
Kuri ubu uyu mugabo akaba yahise atabwa muri yombi aho afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Buhabwa mu gihe abana bo boherejwe ku bitaro bya Gahini kugira ngo bitabweho n’abaganga.