Friday, March 24, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Ntibisanzwe! Umugabo yagiye gucyura umugore we birangira yimanitseyo

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/02/04
in HOME, NTIBISANZWE, AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Umugabo uzwi ku mazina ya NGEZAHAYO Jean Bosco w’imyaka 36 y’amavuko wo mu Karere ka Muhanga yagiye gucyura umugore we wari warahukanye maze ababyeyi be banga ko umugore ataha birangira umugabo afashe icyemezo cyo kwiyahurirayo hafi aho.

Uyu mugabo bivugwa ko ngo yari atuye mu Mudugudu wa Munyiginya mu Kagali ka Gashorera mu Murenge wa Nyabinoni ho mu karere ka Muhanga akaba yiyahuriye mur’uyu murenge ariko mu kagali ka Ndaragati aho nyuma yo kujya gucyura uyu mugore we agashwishwiburizwa n’ababyeyi be byaje kurangira yishyize mu kagozi.

IZINDI NKURU WASOMA

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

Ikinyamakuru Umuseke gitangaza ko bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera bavuga ko uyu mugore kwahukana kwe byavuye ku makimbirane yavuyemo kurwana bikarangira uyu mugore yahukaniye kwa se umubyara.

Uyu mugabo ngo yaje kwigira inama yo kujya kumucyura ariko ageze yo ababyeyi b’umugore bamutera utwatsi, nuko baramusezerera bakeka ko yatashye naho ngo yageze mu nzira kwihangana no kugenda adacyuye umugore we biranga yigira inama yo kwimanika mu mugozi.

Gusa bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera bakaba bavuze ko icyi cyemezo atari cyiza ndetse bavuga ko kigayitse.

Umunyamabanga wa Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, NSANZIMANA Vedaste avuga ko aba bombi bari bafitanye amakimbirane ariko bakaba batari barigeze babimenyesha ubuyobozi.

Uyu muyobozi avuga ko Nyakwigendera ubwo yajyaga gucyura umugore we bakamumwima yatashye ari kuwa 4 ndetse akajya no kurema isoko hanyuma bwacya akagaruka hafi yo kwa Sebukwe akimanika mu giti kiri hafi aho ngaho.

Biravugwa ko yaba yari yatashye aziko umugore we arara aje cyangwa akazinduka aza kuko ngo bari bamwijeje ko umugore azizana ariko abonye ataje bigatuma yiyahura.

Aba bombi bari bafitanye abana babiri b’abakobwa.

 

 

 

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k
HOME

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

Kigali : Le CICR s’engage à respecter ses principes fondamentaux

March 10, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In