Umugabo uzwi ku mazina ya NGEZAHAYO Jean Bosco w’imyaka 36 y’amavuko wo mu Karere ka Muhanga yagiye gucyura umugore we wari warahukanye maze ababyeyi be banga ko umugore ataha birangira umugabo afashe icyemezo cyo kwiyahurirayo hafi aho.
Uyu mugabo bivugwa ko ngo yari atuye mu Mudugudu wa Munyiginya mu Kagali ka Gashorera mu Murenge wa Nyabinoni ho mu karere ka Muhanga akaba yiyahuriye mur’uyu murenge ariko mu kagali ka Ndaragati aho nyuma yo kujya gucyura uyu mugore we agashwishwiburizwa n’ababyeyi be byaje kurangira yishyize mu kagozi.
Ikinyamakuru Umuseke gitangaza ko bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera bavuga ko uyu mugore kwahukana kwe byavuye ku makimbirane yavuyemo kurwana bikarangira uyu mugore yahukaniye kwa se umubyara.
Uyu mugabo ngo yaje kwigira inama yo kujya kumucyura ariko ageze yo ababyeyi b’umugore bamutera utwatsi, nuko baramusezerera bakeka ko yatashye naho ngo yageze mu nzira kwihangana no kugenda adacyuye umugore we biranga yigira inama yo kwimanika mu mugozi.
Gusa bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera bakaba bavuze ko icyi cyemezo atari cyiza ndetse bavuga ko kigayitse.
Umunyamabanga wa Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, NSANZIMANA Vedaste avuga ko aba bombi bari bafitanye amakimbirane ariko bakaba batari barigeze babimenyesha ubuyobozi.
Uyu muyobozi avuga ko Nyakwigendera ubwo yajyaga gucyura umugore we bakamumwima yatashye ari kuwa 4 ndetse akajya no kurema isoko hanyuma bwacya akagaruka hafi yo kwa Sebukwe akimanika mu giti kiri hafi aho ngaho.
Biravugwa ko yaba yari yatashye aziko umugore we arara aje cyangwa akazinduka aza kuko ngo bari bamwijeje ko umugore azizana ariko abonye ataje bigatuma yiyahura.
Aba bombi bari bafitanye abana babiri b’abakobwa.