Umugabo witwa Ben Ford w’imyaka 32 na nyina umubyara Kim West w’imyaka 51 bagiye mu bwihisho nyuma y’uko bimenyekanye ko bamaze igihe bakora imibonano mpuzabitsina.
Kim yasamye Ben ubwo yari umunyeshuri w’imyaka 19 muri California, nyuma yo kumubyara aza kumusigira umuryango asubira mu Bwongereza ariko aza kongera guhura n’umwana we nyuma y’imyaka 30 ubwo Ben yandikaga ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ashaka guhura n’ababyeyi be bamubyara.
Kim yavuze ko nyuma yo kumenya ko umuhungu we yifuzaga guhura n’ababyeyi be, bahuye agatangira kumwifuza.
Baje guhurira muri hotel bombi basangira icupa rya champagne batangira gusomana, umubano udasanzwe hagati yabo utangira ubwo.
Aba bombi batangiye gukora imibonano mpuzabitsina idasanzwe nyuma y’uko Ben agaragaje ko ari gushakisha ababyeyi be agahura na nyina, umugore wa Ben atangira kugira amakenga ku mubano wabo.
Byatumye Ben ahishurira umugore we ibyabaye nyuma y’iminsi itatu gusa nyina n’umuhungu bakora imibonano mpuzabitsina.
Mu butumwa yageneye umugore we Ben agira ati:’’Igihe cyose mbonanye na we mba numva ari we [nyina umubyara] turi kumwe ndi kumusoma bitabaye ibyo nta mbaraga nagira.’’
Umubano w’aba bombi wakomeje kuzamo ibibazo kugeza aho nyina atangiye gufuhira umukazana we. Kim yagize ati:’’Iyo mbonye umugore we amwegereye, numva mfushye kandi naje kumenya ko na we afuha kuko inshuro nyinshi amuhamagara turi kumwe.’’
Nyina yakomeje avuga ko we na Ben batazigera batandukana na rimwe mu buzima bwabo ko ari yo mahirwe babonye yo kuba bari kumwe.
Ben yaje gusiga umugore we ajyana na nyina bombi bajya mu bwihisho kubera ko muri Michigan amategeko abuza abafitanye isano kubana nk’umugabo n’umugore.
Ben Ford w’imyaka 32 na Kim West w’imyaka 51 bahunze kubera ko umubano wabo wari umaze kumenywa na benshi. Iyo bafatwa, bashoboraga gufungwa imyaka 15.