Mu gihugu cy’Uburusiya haravugwa inkuru idasanzwe y’Umugabo watwitse urusengero kubera ko amafaranga yagatunze umuryango we umugore we yakomezaga kuyajyana kuyatura Imana mur’urwo rusengero.
Mu gitondo cyo kur’uyu wa wa 26 Kamena 2022, Urusengero rwa “St. Basil” rw’ahitwa i Pargolovo, muri District ya Saint Petersburg mu Burusiya rwaratwitswe aho mu minota mikeya umuriro wari umaze guhinguka mu gisenge biturutse ku makimbirane y’umugore n’umugabo batumvikanye ku buryo bw’amaturo agomba guturwa.
Nubwo ibi byabaye ariko uru rusengero ntabwo rwahiye ngo rukongoke rwose kuko nyuma y’iminota mike rutangiye gushya abashinzwe kurwanya inkongi baje kuhagera baratabara, gusa abantu basengera muri urwo rusengero ngo bari bafite agahinda kenshi kubera kubona uko inkongi yarwibasiye.
Nyuma ariko ako gahinda kaje kuvamo umujinya nyuma y’uko bamenye ko hari umugabo warutwitse abigambiriye .
Bigitangira, hari bamwe mu bakirisitu bari babanje kwibeshya ko ari impanuka yaturutse ku mashanyarazi, cyangwa se iyo nkongi ikaba ari ikimenyetso cyaturutse mu ijuru, kugira ngo bubake urusengero runini kandi rwiza kurushaho.
Gusa ntibyatinze Polisi yaje kumenya aho inkongi yaturutse, itangaza ko yatewe n’umugabo w’imyaka 36 wafashe umwanzuro wo gutwika urwo rusengero, nyuma y’uko amaze gutongana n’umugore we bapfa ko arujyanamo umutungo w’urugo.
Uwo mugabo ufite abana bane, ngo yari akunze kurwana n’umugore we, bapfa ko akunze kujyana amafaranga yagatunze umuryango akajya kuyatura muri urwo rusengero.
Bimaze kurambira uwo mugabo nibwo ku cyumweru mu gitondo, yafashe lisansi yakuye mu modoka ye, nyuma yo kureba neza ko nta muntu uri mu rusengero, ahita akongeza umuriro.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’aho mu Burusiya cyitwa ‘Komsomolskaya Pravda’, “Uwo mugabo ngo yakoraga amasaha 24/7, kandi bafite abana bane, umugore we yakoraga ku rusengero maze icyo abonye cyose akakijyana mu rusengero.
Ibi byose rero ngo nibyo byavuyemo aya makimbirane nk’uko kiriya kinyamakuru gikomeza kibitangaza aho ngo byabyaye intambara mu rugo rwabo maze umugabo abona ko akwiye kugira icyo akora ku mugore we cyangwa se agatwika urwo rusengero”.
Umugabo yaje gusanga igisubizo cya nyacyo ari icyo gutwika urusengero maze ahita anabishyira mu bikorwa.
Ibi ngo bikimara kuba uyu mugabo ntiyigeze ahakana icyaha cye imbere ya Polisi kuko ngo yanasabye Polisi ko yanamugumana ikamufunga kubera icyaha yakoze kuko ngo byari bimaze kumurenga, ariko umucamanza yavuze ko umugabo yasubira mu rugo rwe, agategereza umwanzuro urukiko ruzafata ku rubanza rwe.
Uyu mugore uvugwaho kuba ariwe wabaye nyirabayazana w’iki kibazo ntabwo yigeze agira icyo atangaza gusa abayobozi bakora muri urwo rusengero bo bakaba bavuze ko ku bw’amahirwe imbere mu rusengero hatangiritse n’ubwo umuriro wari mwinshi inyuma.