Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Ntibisanzwe! Umugabo yatwitse urusengero kubera ibyo umugore we yajyaga arukoreramo

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/07/07
in NTIBISANZWE
0
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Mu gihugu cy’Uburusiya haravugwa inkuru idasanzwe y’Umugabo watwitse urusengero kubera ko amafaranga yagatunze umuryango we umugore we yakomezaga kuyajyana kuyatura Imana mur’urwo rusengero.

Mu gitondo cyo kur’uyu wa wa 26 Kamena 2022, Urusengero rwa “St. Basil” rw’ahitwa i Pargolovo, muri District ya Saint Petersburg mu Burusiya rwaratwitswe aho mu minota mikeya umuriro wari umaze guhinguka mu gisenge biturutse ku makimbirane y’umugore n’umugabo batumvikanye ku buryo bw’amaturo agomba guturwa.

IZINDI NKURU WASOMA

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

Nubwo ibi byabaye ariko uru rusengero ntabwo rwahiye ngo rukongoke rwose kuko nyuma y’iminota mike rutangiye gushya abashinzwe kurwanya inkongi baje kuhagera baratabara, gusa abantu basengera muri urwo rusengero ngo bari bafite agahinda kenshi kubera kubona uko inkongi yarwibasiye.

Nyuma ariko ako gahinda kaje kuvamo umujinya nyuma y’uko bamenye ko hari umugabo warutwitse abigambiriye .

Bigitangira, hari bamwe mu bakirisitu bari babanje kwibeshya ko ari impanuka yaturutse ku mashanyarazi, cyangwa se iyo nkongi ikaba ari ikimenyetso cyaturutse mu ijuru, kugira ngo bubake urusengero runini kandi rwiza kurushaho.

Gusa ntibyatinze Polisi yaje kumenya aho inkongi yaturutse, itangaza ko yatewe n’umugabo w’imyaka 36 wafashe umwanzuro wo gutwika urwo rusengero, nyuma y’uko amaze gutongana n’umugore we bapfa ko arujyanamo umutungo w’urugo.

Uwo mugabo ufite abana bane, ngo yari akunze kurwana n’umugore we, bapfa ko akunze kujyana amafaranga yagatunze umuryango akajya kuyatura muri urwo rusengero.

Bimaze kurambira uwo mugabo nibwo ku cyumweru mu gitondo, yafashe lisansi yakuye mu modoka ye, nyuma yo kureba neza ko nta muntu uri mu rusengero, ahita akongeza umuriro.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’aho mu Burusiya cyitwa ‘Komsomolskaya Pravda’, “Uwo mugabo ngo yakoraga amasaha 24/7, kandi bafite abana bane, umugore we yakoraga ku rusengero maze icyo abonye cyose akakijyana mu rusengero.

Ibi byose rero ngo nibyo byavuyemo aya makimbirane nk’uko kiriya kinyamakuru gikomeza kibitangaza aho ngo byabyaye intambara mu rugo rwabo maze umugabo abona ko akwiye kugira icyo akora ku mugore we cyangwa se agatwika urwo rusengero”.

Umugabo yaje gusanga igisubizo cya nyacyo ari icyo gutwika urusengero maze ahita anabishyira mu bikorwa.

Ibi ngo bikimara kuba uyu mugabo ntiyigeze ahakana icyaha cye imbere ya Polisi kuko ngo yanasabye Polisi ko yanamugumana ikamufunga kubera icyaha yakoze kuko ngo byari bimaze kumurenga, ariko umucamanza yavuze ko umugabo yasubira mu rugo rwe, agategereza umwanzuro urukiko ruzafata ku rubanza rwe.

Uyu mugore uvugwaho kuba ariwe wabaye nyirabayazana w’iki kibazo ntabwo yigeze agira icyo atangaza gusa abayobozi bakora muri urwo rusengero bo bakaba bavuze ko ku bw’amahirwe imbere mu rusengero hatangiritse n’ubwo umuriro wari mwinshi inyuma.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In