Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’Umugore wahahiye abana umugati wo kurya, umugabo we akaza akawurya wose, biza kurangira atabyumvikanyeho n’umugore we bararwana kugeza umugabo yishe uyu mugore.
Ni inkuru yabaye akabarore aho mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria hari kugaruka inkuru y’umugabo wariye umugati wari waguriwe abana bikaza kurangira yishe na nyina wabo.
Ni umugabo witwa Ndubuisi Wilson aho yivugana umugore we witwa Ogochukwu Anene babyaranye abana batanu (5), ibi byabereye muri Leta ya Enugu ho muri Nigeria.
Urubuga rwitwa nairaland.com dukesha iyi nkuru rutangaza ko Intandaro y’uru rupfu ari umugati.
Ubundi ngo Umugore yahahiye abana umugati awubika mu gikoni, umugabo aca ruhinga nyuma arawurya,Umugore abimenye biramurakaza cyane abibajije umugabo we amwitura inabi bararwana biza kurangira umugabo yishe uyu mugore.
Dore uko ibi bintu byagenze, ngo umugore yabanje gusaba umugabo ko yajya guhahira abana umugati, umugabo arabyanga, umugore afata umwanzuro wo kujya kuwigurira, akiwuzana awujyana kuwuhisha mu gikoni.
Umugabo ngo yaje kuwegera arawurya arawumara, umugore amubajije impamvu atasigiye abana n’akamanyu, umugabo ahita amukubita hasi, aramuhondagura kugeza amunogeje.
Uyu mugore ubuzima bwakomeje kugenda bumucika gato gato birangira ashizemo umwuka naho uyu mugabo Wilson yahiye ubwoba ahita ashaka uburyo yamwishyingurira kugira ngo asibanganye ibimenyetso.
Abaturanyi babo bahishuye ko uwo mugore yitondaga dore ko ngo yari ashinzwe amasomo ku kigo cya Amenyi Secondary School 2000 cyo muri ako gace.
Kugeza ubu police yo mur’ako gace ikaba yatangiye iperereza nubwo bivugwa ko ngo intonganya yari isanzwe yarashinze imizi mur’urwo rugo.