Umugeni wari witeguye gusezerana n’umugabo we yahuye n’akaga kuko Pasiteri yamutegetse kuvanaho ibirungo byose yari yisize kugira ngo abone gusezeranywa.
Amashusho arimo kugaragara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibikorwa bisekeje by’umushumba w’itorero wari uyoboye ibirori by’ubukwe bwo gusezeranya abageni aho yarakaye cyane maze ahanagura ibirungo umugeni yari yisize ubwo yazaga gusezerana.
Muri iyi videwo, byavuzwe ko pasiteri yahagaritse ibirori byose kugira ngo ahanagure izi make up mu maso y’umugeni hamwe n’umukobwa wari wamwambariye.
Nk’uko bigaragara mur’iyi video iri hasi uyu Mupasiteri afite uburakari bwinshi yahanaguye maquillage z’uyu mugeni, nta mpamvu ifatika kandi anakuraho ingohe zitari izaremanwe n’uyu mugeni yari yashyizeho kugira ngo umukwe abone isura nziza y’umugore ateganya kumarana nawe ubuzima bwe bwose.
Nyuma y’ibyo, pasiteri yahise ategeka umugeni gukuramo inzara umugeni yari yatereshejeho mbere y’uko akomeza ibindi birori by’ubukwe.
Iyi video yagaragaye ku rubuga rwa instagram rwa lindaikejiblogofficial ikaba ivuga ko ibi byakorewe uyu mugeni byatangaje abantu benshi hirya no hino ku isi aho bamwe bavuga ko uyu mugeni yahohotewe ariko abandi bakavuga ko ngo aruguca umuco w’uburanga butari karemano.
KURIKIRA VIDEO HANO WIHERE IJISHO IBYABAYE KUR’UYU MUGENI