Mu gihugu cya Kenya umugeni yatangaje benshi ubwo yazaga gusezerana ku bushake bwe maze yagera kuri altari atangiye gusomerwa amasezerano ndetse yitegura kurahira afumyamo amakanzu ayaterera ku mutwe arirukanka, umugabo we amwirukankaho rubura gica
Umuntu uwariwe wese wari watashye ubu bukwe yatunguwe ndetse agwa mu kantu kubera ko ibi ni ubwa mbere mu mateka y’abantu byari bibayeho.
Ibi byabaye ubwo Umugeni yakizwaga n’amaguru adashaka kwegera umugabo we, na we afata icyemezo cyo kumwirukaho aho bombi bagaragaye amuri inyuma amukurikirana.
Ibi byabereye mu ntara ya Kitui mu gihugu cya Kenya muri weekend ishize.
Nkuko bigaragara muri videwo imaze iminsi ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga umugeni yasize umugabo we kuri alitari yo mu rusengero maze asohoka yiruka yambaye ikanzu y’ubukwe abantu bayoberwa ibibaye.
Umugabo akibibona nawe yabaye nk’utunguwe maze asohoka akurikiye umugore maze umugensi asubije amaso inyuma abonye umugabo yamukurikiye sukwiruka amaguru ayabangira ingata.
Uyu mugeni wari wambaye ikanzu y’ubukwe yagaragaye ahunga umugabo we nkaho hari ikintu cyabaye gitunguranye, cyagenze nabi.
Abantu baketse ko uyu mugeni yaba yarahuye n’uburwayi butunguranye bukamufatira aho ngaho. Gusa ku rundi ruhande hari abatekereza ko uyu mugeni yaba yaravumbuye ingeso zitari nziza atari yarigeze amenya ku mugabo agahitamo gukizwa n’amaguru inzira zikigendwa.
Umugabo nawe yagaragaye amwiruka inyuma ibintu byatunguye benshi ariko kandi binababaza benshi.