Umugore uzwi ku izina rya Rochelle wo muri Leta ya Florida muri lata zunze ubumwe za America yakoze agashya mu bukwe bwe, akuramo agatimba yari yambaye hanyuma ahita aza ku mugabo we amukaragiraho ikibuno barabyina karahava ubwo bari mu bukwe bwabo.
Umutumirwa wari muri ubwo bukwe wiyise @-1karin kuri Twitter, yasangije videwo y’uyu mugeni abamukurikira maze itangira guca ibintu hirya no hino ku isi aho yayihaye umutwe ugira uti:’’Ese uyu n’umugeni?’’.
Amashusho yagiye kuri Twitter, aho amaze kurebwa na miliyoni zirenga 2.8 ndetse benshi batangajwe n’imyitwarire y’uyu mugeni.
Inshuti n’abavandimwe bari muri ubwo bukwe basaga n’abishimiye iyi mibyinire idasanzwe y’uyu mugeni ariko kuri Twitter benshi bacitse ururondogoro bamwe bari kunenga ibyo uyu mugeni yakoze.
Amashusho yerekana iyi mibyinire yagaragaje abantu bakura telefone ngendanwa zabo mu mifuka kugira ngo bafate amashusho Rochelle ubwo yarimo kubyina indirimbo ’Dance for You’ ya Beyoncé yambaye imyenda idasanzwe kandi ari umugeni.
Ibi uyu mugeni yabikoze bigaragara ko yari yishimye bikomeye maze akaza kwegera umugabo we wari wicaye imbere,amushyiraho ikibuno aragikaraga cyane ndetse agenda azenguruka gusa umugabo we yari yumiwe ari guseka.
Abari bambariye uyu mugore bo barimo kubyinira imbere y’abashyitse bambaye amakanzu maremare ariko asatuye mu gihe uyu mugeni yarimo kubyinira ku bibero by’umugabo we.
Abantu benshi banenze uyu mugeni bavuga ko yagombaga gutekereza ko hari abana bato bityo badakwiriye kureba iyo mibyinire y’urukozasoni yamuranze.