Mu gihugu cya Pakistani haravugwa inkuru y’Agahinda aho umukobwa yishwe ku munsi w’ubukwe bwe ari gusezerana, aho abavandimwe bane b’umusore wari warongoye bikekwa ko bagize uruhare mu kwica umugeni kubera ko ngo basanze atari isugi ku munsi w’ubukwe bwe.
Ni inkuru ibabaje kandi iteye agahinda aho abantu banyuranye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bakomeje kunega icyi gikorwa cy’ubugwari.
Aba bombi nukuvuga umusore n’umugeni bamenyekanye ku mazina ya Khanzadi Lashari na Qalandar Bux Khokhar aho bateguye ubukwe gusa bukaza kurangira kidobya ibwitambitsemo abari batashye ubukwe bikarangira berekeje gushyingura.
Polisi y’ahitwa Jacobabad yemeje aya makuru maze ivuga ko ibi byabaye nyuma gato y’uko abageni bavuye gusezerana.
Abashinzwe iperereza bakaba bakeka ko umusore wari warongoye yaba yanize umukobwa nyuma yo gusanga ngo atakiri isugi nyamara ngo aba bombi bakaba bari basanzwe ari n’ababyara n’ubukwe bwabo bukaba bwarateguwe n’imiryango yabo nubwo abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko atahatiwe kubana n’uyu mugabo wamwivuganye.