Kumbuga nkoranya mbaga hakomeje gukwirakwira amashusho y’umukobwa winjiye mu kizamini yambaye ikanzu y’ubukwe nyuma y’uko umunsi w’ubukwe bwe wahuriranye n’umunsi w’ikizami
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zo muri Nigeria hasakaye amashusho atandukanye y’umukobwa winjiye mu Ishuri yigamo yambaye ikanzu y’ubukwe agiye gukora ikizamini.
Uyu mukobwa wiga muri kaminuza ya Kwara State Polytechnic iherereye mu mujyi wa Ilorin muri leta ya Kwara yatunguye abantu ubwo yasesekaraga kuri iyi kaminuza yigamo ari mu ikanzu y’ubukwe aje gukora ikizamini nk’abandi nyuma y’uko umunsi w’ubukwe bwe wari wahuriranye n’umunsi yari gukoreraho ikizamini gisoza igihembwe.
Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram yerekanaga uyu mukobwa ari kwinjira ndetse anasokoka aho yakoreraga ikizamini yambaye ikanzu y’ubukwe arinako abantu bari hafi aho bamwitegerezaga cyane ubona ko batunguwe.
Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe kuri aya mashusho bamwe bamwifurizaga amahirwe masa mu kizamini yakoze abandi bakibaza impamvu yatumye atabanza kuza mu kizamini yambaye imyenda isanzwe maze nyuma akaza guhindura akambara ikanzu y’ubukwe.