Umugore nyuma yo kunywa inzoga agasinda yagaramye mu muhanda aratambikiza abuza imodoka gutambuka ahazwi nka Nyabisindu mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo
Mu gitondo cyo kur’uyu wa mbere hagati ya saa mbiri na saa tatu nibwo uyu mugore wari wasinze yabaye ibyatsi twamusanze agaramye mu muhanda w’ahazwi nka Nyabisindu mu murenge wa Remera yafunze umuhanda aho abantu bari bamushukamirinje ari benshi bamwe bamuseka abandi nabo basinze.
Aho ibi byabereye neza ni mu murenge wa Remera mu Kagali ka Nyabisindu mu muhanda ugana ahazwi nko ku ruganda urenze kuri Amani ahasanzwe n’ubundi hari utubari turara tunyweramo abantu ndetse bagasakuriza abahaturiye.
Ubwo twahanyuraga twahasanze abantu benshi wabonaga batangariye uyu mugore, gusa twagerageje kuvugana nabo baraduhunga ariko mu majwi bamwe ukumva bavuga ko uyu mugore ari muri babandi bicuruza.
Mu mashusho yafashwe yerekana uyu mugore yabujije imodoka gutambuka, aho yahise agarama mu muhanda rwa gati mu gihe abaturage bari bashungereye cyane.
Ubuyobozi bw’Akagali ka Nyabisundu twagerageje kuvugana nabo ntitwababona cyane ko ngo kuwa mbere abayobozi baba bari mu nama, tukaba tugikomeje kubakurikiranira iyi nkuru mu gihe twazaramuka tubashije kubona ubuyobozi tukazabagezaho icyo babivugaho.

REBA VIDEO HANO UKO BYARI BYIFASHE MU MUHANDA WA NYABISINDU KIBAGABAGA AHO UMUGORE YAGARAMYE MU NZIRA AKABUZA IMODOKA KUGENDA