Nyuma yo kwambikana iy’irudashira n’igiti, umugore w’umwongerezakazi witwa Kate Cunningham wanongeye izina Elder mu mazina ye nyuma yo gushyingiranwa n’igiti muri 2019, ubu aratangaza ko urukundo rugeze aharyoshye hagati ye n’umukunzi we (igiti) cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru.
Uyu mugore wafashe icyemezo cyo kugira igiti umugabo we ndetse bakazafatanya urugendo rw’ubuzima, mu mafoto yacicikanye mu mwaka wa 2019 ubwo habaga umuhango wo kumusezeranya n’igiti, yerekanaga uyu mugore ari mu ikanzu y’umweru n’indabo mu ntoki ndetse ubona akanyamuneza ari kose ku maso ye.
Nubwo uyu mugore w’imyaka 37 y’amavuko yagaragazaga amarangamutima ye mu muhango wo gusezerana n’umukunzi we yihebeye, wakwibaza uko uwo bambikanye impeta (igiti) byari bimeze?
Kate Cunningham, wahinduye amazina ye akitwa Kate Rose Elder nyuma yo gushyingiranwa n’igiti mu mwaka 2019, ubu yavuze ko urukundo hagati ye n’umukunzi we rugeze aharyoshye kurusha uko byahoze cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru ndetse yongeraho ko urukundo rwakomeje gushinga imizi kuva bambikanye impeta mu myaka 2 ishize.
Dore uburyo aba bombi nukuvuga Rose n’igiti cye bakora urukundo
Mu gukomeza umubano n’umukunzi we, uyu mugore asura iki giti nibura inshuro eshanu mu cyumweru ndetse ngo arateganya kuzizihiza umunsi wa Boxing Day (ukurikira Noheli) hamwe n’iki giti.
Umuhango wo gusezeranya uyu mugore n’igiti wabaye muri Nzeri 2019 ubera ahitwa Rimrose Valley Country Park mu Bwongereza. Iyo agikeneye cyangwa agikumbuye aragenda akacyegera akagihobera ndetse akagisomagura, gusa ibyo mu buriri umbaze nkubaze.
Kubera iki uyu mugore yahisemo kubana n’igiti abantu bahari?
Rose Kate avuga ko abantu bagorana naho igiti cyo kikaba ari ikinyamahoro.
Kate avuga ko gushyingiranwa n’igiti byahinduye ubuzima bwe ndetse ko umukunzi we atagorana nkuko bigenda ku bantu.
Uyu mugore kandi mu bihe bya Noheli ku makarita aha inshuti ze abifuriza Noheli nziza yandikaho ko ari ubutumwa byoherejwe na Bwana ndetse na Madamu Elder nukuvuga we n’igiti cye.
Kate yavuze ko ubwo yasuraga aka gace ka Rimrose Valley Country Park ashaka igiti bashyingiranwa, agikubita amaso iki giti yise Elder umutima we wahise umubwira ko ariwe mugabo bagomba kubana bitewe nuko cyagaragaraga neza.
Ikindi cyateye uyu mugore gusezerana n’iki giti ngo harimo no gutabara ubuzima bwacyo kuko cyari kigiye gutemwa.
Kate yagize ati:’’Abantu na n’ubu baracyambaza ibibazo bitandukanye ndetse baracyashidikanya icyatumye nkora ubu bukwe.’’
Barambaza bati:’’Ese gushyingiranwa n’igiti hari icyo byahinduye mu buzima bwawe? Nkabasubizi nti ‘cyane rwose’! ‘Ese ukunda uyu mukunzi wawe (igiti)? Nanjye nti cyane rwose ndamukunda!’’
Umuryango w’uyu mugore nawo ni bamwe mu bashyigikiye umubano we n’uyu mukunzi we udasanzwe. Kate avuga ko ibiti ari nk’abantu kuko bifite imbaraga n’ubushobozi bwo gusabana n’ibintu biri hafi yabyo.
Igitangaje kuri uyu mugore w’abana babiri n’uko afite n’umukunzi bakundana mu buzima busanzwe ndetse ariwe ukunda kumuherekeza iyo agiye gusura iki giti.
Ni ku nshuro ya 2 mu mateka y’isi umugore yiyeguriye igiti kuko no mu myaka ishize umugore wo muri Mexico nawe yashyingiranwe n’igiti ndetse ngo niwe uyu Kate yakuyeho ishyaka ry’uko nawe yashyingiranwa n’igiti.