Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Ntibisanzwe! Umugore yahisemo gukorana ubukwe n’igiti bakazabana ubuziraherezo

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2021/12/21
in NTIBISANZWE, AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Nyuma yo kwambikana iy’irudashira n’igiti, umugore w’umwongerezakazi witwa Kate Cunningham wanongeye izina Elder mu mazina ye nyuma yo gushyingiranwa n’igiti muri 2019, ubu aratangaza ko urukundo rugeze aharyoshye hagati ye n’umukunzi we (igiti) cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Uyu mugore wafashe icyemezo cyo kugira igiti umugabo we ndetse bakazafatanya urugendo rw’ubuzima, mu mafoto yacicikanye mu mwaka wa 2019 ubwo habaga umuhango wo kumusezeranya n’igiti, yerekanaga uyu mugore ari mu ikanzu y’umweru n’indabo mu ntoki ndetse ubona akanyamuneza ari kose ku maso ye.

IZINDI NKURU WASOMA

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Nubwo uyu mugore w’imyaka 37 y’amavuko yagaragazaga amarangamutima ye mu muhango wo gusezerana n’umukunzi we yihebeye, wakwibaza uko uwo bambikanye impeta (igiti) byari bimeze?

Kate Cunningham, wahinduye amazina ye akitwa Kate Rose Elder nyuma yo gushyingiranwa n’igiti mu mwaka 2019, ubu yavuze ko urukundo hagati ye n’umukunzi we rugeze aharyoshye kurusha uko byahoze cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru ndetse yongeraho ko urukundo rwakomeje gushinga imizi kuva bambikanye impeta mu myaka 2 ishize.

Dore uburyo aba bombi nukuvuga Rose n’igiti cye bakora urukundo

Mu gukomeza umubano n’umukunzi we, uyu mugore asura iki giti nibura inshuro eshanu mu cyumweru ndetse ngo arateganya kuzizihiza umunsi wa Boxing Day (ukurikira Noheli) hamwe n’iki giti.

Umuhango wo gusezeranya uyu mugore n’igiti wabaye muri Nzeri 2019 ubera ahitwa Rimrose Valley Country Park mu Bwongereza. Iyo agikeneye cyangwa agikumbuye aragenda akacyegera akagihobera ndetse akagisomagura, gusa ibyo mu buriri umbaze nkubaze.

Kubera iki uyu mugore yahisemo kubana n’igiti abantu bahari?

Rose Kate avuga ko abantu bagorana naho igiti cyo kikaba ari ikinyamahoro.

Kate avuga ko gushyingiranwa n’igiti byahinduye ubuzima bwe ndetse ko umukunzi we atagorana nkuko bigenda ku bantu.

Uyu mugore kandi mu bihe bya Noheli ku makarita aha inshuti ze abifuriza Noheli nziza yandikaho ko ari ubutumwa byoherejwe na Bwana ndetse na Madamu Elder nukuvuga we n’igiti cye.

Kate yavuze ko ubwo yasuraga aka gace ka Rimrose Valley Country Park ashaka igiti bashyingiranwa, agikubita amaso iki giti yise Elder umutima we wahise umubwira ko ariwe mugabo bagomba kubana bitewe nuko cyagaragaraga neza.

Ikindi cyateye uyu mugore gusezerana n’iki giti ngo harimo no gutabara ubuzima bwacyo kuko cyari kigiye gutemwa.

Kate yagize ati:’’Abantu na n’ubu baracyambaza ibibazo bitandukanye ndetse baracyashidikanya icyatumye nkora ubu bukwe.’’

Barambaza bati:’’Ese gushyingiranwa n’igiti hari icyo byahinduye mu buzima bwawe? Nkabasubizi nti ‘cyane rwose’! ‘Ese ukunda uyu mukunzi wawe (igiti)? Nanjye nti cyane rwose ndamukunda!’’

Umuryango w’uyu mugore nawo ni bamwe mu bashyigikiye umubano we n’uyu mukunzi we udasanzwe. Kate avuga ko ibiti ari nk’abantu kuko bifite imbaraga n’ubushobozi bwo gusabana n’ibintu biri hafi yabyo.

Igitangaje kuri uyu mugore w’abana babiri n’uko afite n’umukunzi bakundana mu buzima busanzwe ndetse ariwe ukunda kumuherekeza iyo agiye gusura iki giti.

Ni ku nshuro ya 2 mu mateka y’isi umugore yiyeguriye igiti kuko no mu myaka ishize umugore wo muri Mexico nawe yashyingiranwe n’igiti ndetse ngo niwe uyu Kate yakuyeho ishyaka ry’uko nawe yashyingiranwa n’igiti.

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In