Mu gihugu cya Nigeria Umugore yishwe n’impanuka ikomeye aho imodoka yamubirinduye agapfa akurikiye umugabo we wari kumwe n’undi mugore bigakekwa ko ngo yari agiye kumuca inyuma.
Ku mugoroba wo kur’icyi cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022 nibwo ibi byabaye aho umugore utuye ahitwa calabar mu gihugu cya Nigeria yakoze impanuka ikomeye y’imodoka ikamuhitana azira gufuhira umugabo we.
Ibi ngo byabaye ubwo yari yagiye akurikiye umugabo we mu muhanda wari kumwe n’undi mugore yakekaga ko bari bagiye gusambana.
Theguardian dukesha iyi nkuru itangaza ko abatangabuhamya babonye uyu mugore ngo yari akurikiye umugabo we mu isoko ry’ubucuruzi rya SPAR Calabar ari kumwe n’undi mugore w’ikizungerezi yakekaga ko bakundanaga mu ibanga hanyuma afata umwanzuro wo kubakurikira ngo arebe aho bagiye ubwo bari barangije guhaha ngo akaba yakekaga ko bagiye gusambana.
Bivugwa ko uyu mugore ngo yabonye uyu mugabo yinjira mu modoka ye huti huti hamwe n’uyu mugore wundi hanyuma ahita afata umwanzuro wo kubakurikira ngo amenye ibyo bari bagiyemo ariko umuvuduko yatwariragaho imodoka watumye imubirindura birangira apfuye.
Nyuma y’iminota mike ari mu muhanda akurikiye umugabo we imodoka ye yaje gukora impanuka maze ahita ashiramo umwuka azize gufuha.
Umuyobozi w’Umurenge wo muri kariya gace, Bwana Maikano Hassan niwe wemeje impanuka y’uyu mugore akavuga ko yari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Highlander maze akaza kurenga umuhanda kubera umuvuduko mwinshi.
Asoza avuga ko ibi ngo bikimara kuba umugore yahise ajyanwa mu bitaro byari hafi aho, gusa ku bw’amahirwe make yaje guhita apfa nyuma y’iminota mike kubera imvune yari yagize.
