Mu gihugu cya Uganda Umugore w’imyaka 38 yabyaye abana 44 kandi ngo arakomeje kuzageza apfuye cyangwa Imana ikaba ariyo ihagarika urubyaro
Kugeza ubu Umubyeyi wibarutse abana barenze 40 akomeje gutangaza no gutungura benshi nyuma y’uko avuze ko azabyara abangana n’umusenyi wo ku nyanja.
Uyu mugore we ngo arabyishimira ndetse akavuga ko azakomeza kubyara nk’uko Imana yabivuze ngo mwororoke nk’umusenyi wo ku nyanja.
Mariam Nabatanzi w’imyaka mirongo 38 ukomoka mu gihugu cya Uganda avuga ko amaze kubyarana n’umugabo we abana 44 , ibintu bikomeje gutungura benshi .
Mariam avuga ko yashyingiwe akarongorwa n’umugabo warufite imyaka mirongo 37 ubwo Mariam we yarafite imyaka 12 ariko ngo icyo gihe yatangiye kubyarana nawe, ndetse akaba yemeza ko afite gahunda yo gukomeza kubyara nubwo umugabo we yamutaye.
Avuga ko azashaka n’undi mugabo ariko agatera ikirenge mu cya Bibiliya ivuga ko abantu bagomba kubyara kugeza ku mpera y’isi.