Umusore yakubitiwe mu ruhame bikomeye n’umukobwa ubwo yamutereraga ivi ashaka kumwambika impeta y’urukundo anamusaba ko bazabana akaramata nk’umugore n’umugabo.
Nkuko tubikesha urubuga rwa Biba Magazine.fr Umukobwa wo mugihugu cya Nigeria ngo bigaragara ko atigeze yishimira igikorwa cyari cyateguwe n’umusore bakundana washakaga kumwambika impeta aho uyu mukobwa mu burakari bwinshi bigaragara ko atamukundaga by’ukuri maze aramukubita abantu bose bashungereye amuta aho ngaho mu ruhame rw’abantu benshi umusore n’agahinda kenshi abura epfo na ruguru kuko bose basigaye bamuha urwamenyo.
Uyu musore yari yatumiye inshuti ze ndetse n’ishuti z’umukobwa, ategura ahantu heza, ategura umutsima (Gateaux), ategura n’umuhanzi ugomba kuririmba muri ibi birori mbese byari bishyushye ariko ntibyaje kumuhira kuko byarangiye umukobwa amujugunyiye impeta aranamukubita, ubwo umuhungu we yarapfukamye nk’ibisanzwe ategereje igisubizo cy’umukobwa.
Bivugwa ko ngo ubwo uyu musore yazanaga impeta, yaje yiteguye neza agiye kuyambika umukunzi we ariko umukunzi we ahaguruka n’umujinya mwinshi amubwirako atiteguye kwambara iyi mpeta ndetse ahita afata n’umutsima wari wateguwe awukubita uyu musore mu mutwe, amukubita n’impeta mu maso adasize no kumuhondagura nuko abari batashye ibirori barumirwa basigara bifashe ku munwa.
Uyu mukobwa yahise yigendera abari aho bakavuga ko bigaragara ko uyu mukobwa atigeze amukunda bikaba byatangaje benshi ndetse binigisha abasore kudapfa guhubuka no gukora igikorwa nk’iki utabiganirije uwo ukunda kuko harigihe aba atiteguye cyangwa se atarafata umwanzuro wo guhitamo uwo bazarushinga.