Twiringiyimana Jean Claude ufite imyaka 30 ukomoka mu Ntara y’Iburasirazuba yatawe muri yombi nyuma yo kujya kwiba yarangiza agatema Sifa Alliance uwo yari yagiye kwiba gusa akaba yaje gutabwa muri yombi
Â
Mu murenge wa Ntarama,Akagari ka Kanzenze mu mudugudu wa Cyeru mu Ntara y’iburasirazuba hafatiwe uwitwa Twiringiyimana Jean Claude, ukekwaho kwiba agasiga anatemye uwo yibye.
Twiringiyimana Jean Claude ufite imyaka 30 y’amavuko, kuri uyu wa 3/1/2022 yaraje yinjira mu nzu y’uwitwa Sifa Alliance amwiba telefoni igendanwa ndetse anasiga amutemye ku kuboko.
Amakuru avuga ko uyu Twiringiyimana yagiye kwiba mu Bugesera aturutse mu Karere ka Nyarugenge, umurenge wa Mageragere,mu kagari ka Nyaruyenzi.
Kuri ubu akaba ari gukurikiranwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.