Umukobwa w’imyaka 24 ukomoka muri Zambia uzwi ku izina rya Teresia yatangaje ko yakundanye n’abagabo bagera kuri batandatu kandi bubatse batunga ubuzima bwe bubi.
Mu kiganiro yagiranye na pasiteri Jimmy Kay, uyu mudamu udasenga yavuze ko yashyizeho amategeko n’amabwiriza ku muntu wese bakundana cyangwa wifuza ko bakundana.
Uyu mukobwa agira Ati: “Nkundana nabagabo 6 bubatse, banyishura agera ku bihumbi 560,000 Rwf” Teresia w’imyaka 24 atanga ibisobanuro ku bintu abagabo bamukorera.
Ibyishimo ni uburyohe kur’uyu mukobwa dore ko ashimangira ko kur’ubu akundana n’abagabo batandatu bubatse.
Ati: “Banshyize ku mushahara wa KSh 63.000 nukuvuga asaga 560,000 y’u Rwanda ahembwa buri kwezi.”
Teresia yavuze ko anyuzwe n’abo bagabo bose bamuha icyo ashaka, kandi ngo haje n’abandi bujuje ibyo asaba yabakirana yombi.
Akomeza avuga ko nta mugabo ajya gushakisha ahubwo akavuga ko abagabo ari bo baza kumwishakira maze na we agahitamo bitewe n’uwo ashaka.
Abajijwe ibijyanye n’imyaka ya buri mugabo mu bamutereta, yanze kwerura gusa yavuze imyaka y’umukuru muri bo. Ati: “Umukuru muri bo afite imyaka 53.”
Nyuma y’ikiganiro yagiranye na pastor, abantu basigaranye urujijo bibaza ukuntu abasha kwita ku bagabo bagera kuri batandatu kandi we ari umwe gusa.