Umukobwa ufite ubumuga w’umunyazimbabwe Sinikiwe Kademaunga yerekeje ku mbuga nkoranyambaga asangiza amafoto y’ubukwe bwe abantu, aho wabonaga bubereye ijisho maze bikora ku mitima ya benshi.
Mu mafoto meza yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu mukobwa w’imyaka 26 wavutse adafite amaboko, amavi, namaguru, yagaragaye ahobera ndetse ari mu buryohe bw’urukundo n’umugabo we Reuben.
Urebye ku jisho ni amafoto anejeje kandi abereye ijisho aho uyu mugeni yayaherekeresheje amagambo agira ati: “Amafoto y’ubukwe bwange”
Sinikiwe Kademaunga yerekanye amafoto y’ubukwe bwe numugabo we, Reuben bari mu buryohe ndetse bagaragiwe n’abantu banyuranye aho bari bari kumwe n’ababambariye ku mpande zombi haba ku mugabo no ku mugore, bikaba byari bibereye ijisho.
Uyu mukobwa ntiyashatse kugaragaza igihe n’amatariki y’ubukwe gusa bikaba bivugwa ko ubukwe bwe bushobora kuba bwarabaye mu mpera z’ukwezi gushize bigendeye ku gihe amafoto yayashyiriye ahagaragara n’igihe abantu bagiye bamushimira banamwifuriza kugira urugo ruhire.
Mu gihugu cya Zimbabwe bivugwa ko ngo abafite ubumuga aria bantu usanga bakunze guhura n’ibibazo byo kwigunga, gusa uyu mukobwa akaba avuga ko we ubu ari mu munezero ndetse umutima we uri mu buryohe bw’urukundo akesha uwo yihebeye ariwe Reuben bagiye kusangira ubuzima bwabo bwose.