Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umukobwa warize cyane nyuma yo kumenya ko umusore yabenze yishakiye undi mukobwa bagakora ubukwe
Umukobwa wo mu gihugu cya Kenya ubu yabaye iciro ry’umugani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubenga umusore bakundanaga aziko azaza kumusaba imbabazi cyangwa akamutegereza bikaza kurangira umusore yishakiye undi mukobwa ndetse bakaba baranakoze ubukwe.
Iyi nkuru y’uyu mukobwa yatangaje benshi bitewe n’amarira y’uyu mukobwa uri kwicuza .
Ibi byagaragaye nyuma yo gukwirakwira kwa Video y’uyu mukobwa ari kurira cyane.
Ikinyamakuru cyitwa Muranganewa dukesha iyi nkuru gitangaza ko ubwo uyu mukobwa yarimo arira bamwe bari bamushungereye bemeza ko yakoze amakosa.
Umwe mubatanze igitekerezo kur’iyi ngingo witwa Sire yagize ati:”Nta mugabo ugomba guta umwanya ku mukobwa rwose, umusore yakoze ibyiza, niba umusore agusabye urukundo ukarumwima, agomba kukureka agashaka undi”.
Nyuma y’ibi umukobwa yakomeje kwicuza aho avuga ko yari aziko umuhungu azakomeza agahatiriza, ibintu umuhungu we atigeze akora agahitamo kwishakira umwemerera urukundo mu maguru mashya.
Uyu mukobwa ntiyigeze atangazwa imyirondoro ye mu rwego rwo kwirinda ko byamugiraho ingaruka mu rukundo rwe rw’ahazaza cyane ko kugeza na n’ubu kuva yamenya ko umusore yishakiye undi mukobwa ubu ntabwo yari yiyakira.