Mu gihugu cya Nigeria muri Lagos Umunyeshuri yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga kubera igikorwa yakoze aho yapfukamye agatera ivi asaba umwarimukazi we w’icyongereza kumubera umukunzi
Umunyeshuri wo mu ishuri rya Vetland Grammar School Agege Lagos, yavuze ko ngo akunda uyu mwarimukazi ahamya ko kuba yaramutereye ivi akamusaba urukundo ari ibintu yari amaranye iminsi.
Ni Umunyeshuri wiga mu mwaka wa 3 wa Tronc commun mu mujyi wa Lagos akaba yahisemo gusaba umwarimu we w’icyongereza kumubera umukunszi.
Nkuko tubikesha urubuga rwa ng.opera.news ngo ibi byatunguye cyane ishuri ryose kuko umunyeshuri wa SS3, Vetland Grammar School Agege Lagos, yahisemo gusaba urukundo umwarimu we w’icyongereza akabikorera mu ruhame .
Ikindi kigaragaza kandi ko ngo uyu munyeshuri ibyo yakoze bitamutunguye nuko ngo yari yamaze kubimenyesha inshuti ze mbere yo kubikora.
Uyu munyeshuri ngo yagaragaje urukundo rwe aho ngo yandikiye uyu mwarimukazi ibaruwa amutaka uburyo ari mwiza ndetse yanyuze umutima we nuko ibaruwa ayishyira ku rupapuro rw’igitabo cy’imyitozo ngororamubiri .
Mwarimu ngo yasomye ibaruwa yamwandikiye aza kumutumaho mu cyumba cy’abarimu maze mwarimu amufata akaboko basubira mu ishuri bagezemo abanza kubabwira amanota bagize mu isuzuma yari yabahaye maze umusore abona amanota 17kuri 20 kuko ngo yari umuhanga nyuma asaba uyu musore gusomera abanyeshuri ibyo yakoze mu ibaruwa yamwandikiye imusaba urukundo.
Uyu musore ngo yahise akora mu mufuka azamura impeta arambika ivi ku butaka asaba umwarimu kumubera umukunzi.
Ibi byahise ngo biteza induru mu banyeshuri umwarimu abura aho akwirwa yiruka agana mu cyumba cy’abarimu shishitabona.
Kugeza ubu ikigo gitangaza ko uyu munyeshuri ibyo yakoze atari byo ndetse kikaba kivuga ko azahabwa ibihano birimo no kuba yakwirukanwa azira urukundo yakunze mwarimu we.