Umunyeshuri muremure cyane akagira n’ikirenge kinini yaretse ishuri kubera ko ngo yabuze inkweto zimukwiza azajya ajyana ku ishuri, ngo nta n’imodoka imutwara kubera ko ari gasongo .
Umunyeshuri witwa Charles Sogli wo mu gihugu cya Ghana akaba afite imyaka 23 yaretse ishuri kubera ko ngo afite ikirenge kinini akaba atarakibashije kubona inkweto zo kwigana.
Kur’ubu uyu musore yatangiye umwuga wo gusudira nyuma y’uko aretse ishuri ageze mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza.
Uyu munyeshuri nuwo mu gace kitwa Ziope mu gihugu cya Ghana akaba afite uburebure butangaje kuko areshya na metero 2,16.
Aganira n’ikinyamakuru cyitwa ghanaweb.com dukesha iyi nkuru Yagize ati: “naretse ishuri ngeze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, navuye mu ishuri bitewe nuko ntari nkishoboye kubona inkweto zinkwira bitewe n’ikirenge cyanjye kinini cyane birenze”.
Uyu wavutse ari umwana wa gatatu mu bana batanu bagize umuryango we, afite ikirenge kinini cyane kuburyo kubona inkweto imukwira ku isoko ari ibintu bidashoboka.
Kugira ngo ubyumve neza ikirenge cye gipima santimetero 45, we ku giti cye afite uburebure bwa metero 2 na santimetero 38 igitangaje kurushaho nuko areshya uku afite imyaka 23 gusa, ndetse akaba ari nawe muremure mu muryango wabo kandi akaba agikomeje gukura.
Uretse kandi kuba atabona inkweto zimukwira, uburebure bwe butuma hari byinshi atabona kuko nk’ubu avuga ko nta modoka n’imwe ijya ipfa kumutwara, bityo bigatuma agenda n’amaguru ahantu hose agiye.
Comfort Agbafufu Mama we umubyara avuga ko ngo bitari byoroshye ubwo yari amutwite kuko ngo yamutwise igihe kingana n’amezi 10 mu gihe abandi babatwita mu gihe cy’amezi 9 gusa.