Kiliziya Gatolika muri Tanzania yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Padiri Sostenes Bahati ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abana b’abahungu.
Muri iki cyumweru nibwo Diyosezi ya Moshi yakuye uyu mupadiri ku rutonde rw’Abasaseridoti bayivukamo ndetse n’ifoto ye ihita ihanagurwa ku rubuga rw’iyi diyosezi.
Ku wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abasenyeri muri Tanzania yabwiye ikinyamakuru Mwananchi ko uyu Mupadiri yahagaritswe.
Ati “ Kuri ubu, Musenyeri yamuhagaritse ku kongera gukora inshingano z’Umupadiri kugeza igihe urukiko ruzafatira umwanzuro nyuma y’aho nibwo hazafatwa umwanzuro ntakuka ku muhamagaro we.”
Uyu mupadiri yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2022. Bivugwa ko abana b’abahungu 10 uyu mupadiri yasambanyije icyenda muri bo biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu gihe umwe yiga mu wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Bose bahuye n’uyu mupadiri ubwo bigiraga amasakaramentu yo guhabwa Ukarisitiya no Gukomezwa.
Amakuru dukesha The Citizen, avuga ko iyo Padiri Soka yamaraga gusambanya aba bana yabahaga amashilingi ya Tanzania ari hagati ya 3000 na 5000.
Padiri Soka yatawe muri yombi nyuma y’igitutu cy’abaturage bo muri Moshi bavugaga ko akingirwa ikibaba n’ubuyobozi kandi agiye kubamarira abana.
Facebook Comments Box