Umupasiteri wo mu gihugu cya Zambia birinze gutangaza amazina ye yatunguye abayoboke be ubwo yazaniraga abakobwa mu rusengero imyenda y’imbere (amakariso) biriho ifoto ye akababwira ko bagomba kubigura bakajya babyambara ngo kuko bizajya bibafasha gukurura abagabo.
Uyu mupasiteri wahise atanga amakariso ane ku bakobwa bane basengera mu itorero rye, yanatanze n’utwenda abagore bambara mu gituza ngo duhishe imyanya y’ibanga (amasutiye) natwo turiho ifoto ye.
Usibye kuba utu twenda ngo tuzajya dutuma abagabo babenguka abakobwa batwambaye maze bakifuza ko bakora ubukwe, ngo tuzajya tunavura abatwambaye indwara zinyuranye cyane izifata imyanya myibarukiro.
Iyi nkuru ikimara gushyirwa kuri Facebook abantu benshi batanze ibitekerezo bavuga ko ibyo bintu bitari bikwiye.