Pastor Abi Adeleke yahuye n’uruva gusenya ubwo yahuraga n’inkuba z’amakofi yakubiswe n’abakirisitu azira kwiba amaturo
Pasiteri ukomoka muri Nigeria bita Pastor Abi Adekele yakubiswe agirwa intere n’abakirisitu bo muri south Africa bamushinja kurya amaturo y’itorero ryabo ku isi hose.
Uyu mupasiteri wakubiswe ubusanzwe avuka muri Nigeria nk’uko twabivuze haruguru ariko akaba akorera muri Afrika y’epfo akaba ari naho yakubitiwe.
Urubuga rwa The Daily Post Newspaper rutangaza ko uyu mupasiteri yakubitiwe mu rusengero nyuma yo kutumvikana n’abakirisitu ku maturo aho bifuzaga ko agira ibyo akora ku rusengero ariko we akaza kugaragarwaho ko yayariye.
Uyu mupasiteri akaba ari umupasiteri umenyerwe muri kiriya gihugu kubera ko ngo avugwaho kuba ngo ahanura abantu.