Pasiteri Zagabe Chiluza yakoze ubukwe n’abakobwa 4 b’amasugi agahamya ko ngo yabitewe nuko muri bibiliya harimo umurongo wemerera abagabo gushakana n’abagore benshi
Umupasitori wo muri Congo witwa Zagabe Chiluza yakoze ubukwe butangaje hamwe n’abakobwa 4 bose avuga ko ari amasugi.
Uyu mupasiteri biravugwa ko yari asanzwe afite undi mugore wa mbere yashatse mbere yo gushyingiranwa n’aba bakobwa.
Uyu bivugwa ko ari umukozi w’Imana avuga ko iki ari igitekerezo yagize agikuye mu byanditswe muri Bibiliya muri Yakobo aho bivugwa ko uyu Yakobo nawe ngo yari afite abagore bane.
Mu nkuru yakozwe na Afrimax English, yasangije abamukurikira ibyanditswe byo muri Bibiliya yerekana ko kurongora abagore benshi nta cyaha kibirimo.
Aha agira Ati:“Mfite umugore umwe uyu munsi ngiye kurongora aba bane, bazafatanya n’umugore wa mbere, ”
Ku birebana no guhuza Bibiliya no kurongora abagore benshi uyu mupasiteri agira ati:”Yakobo yari afite abagore benshi Leya na Rasheli, hanyuma Bilha na Zilpa abagore bane ku mugabo umwe.”
Uyu Pasiteri Zagabe yavuze ko yakijijwe mu mwaka1986.
Kugeza ubu uyu mugabo agize bagore 5 kandi akaba ngo abishimiye, aho agira Ati: “Nishimiye ko mfite abagore batanu.”
Amakuru akomeza avuga ko aba bakobwa bose uyu mugabo yarongoye basanzwe ari amasugi ndetse bakaba basengeraga mu rusengero ruyobowe n’uyu mugabo wabo .