Pasiteri John Lowe II wo muri America yamwariye mu rusengero nyuma yo gukorwa n’isoni atamajwe n’umugore yasambanyije.
Pastori John Lowe II w’itorero rya Indiana w’imyaka 65 y’amavuko yabwiye itorero rye ko yacumuye agasambana mu myaka igera kuri makumyabiri.
Aya magambo ye atangaje yatumye umugore atera hejuru agaragaza ko ari we wahohotewe afite imyaka 16 n’uyu mupasiteri .
Ibi byaje kuba ubwo uyu mupasiteri yari ari mu rusengero yihanisha abantu uburaya, mu bakirisito hahaguruka umugore ushaka kwihana ndetse ngo anavuge uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina, ariko ntiyigeze abona umwanya.
Muri leta ya Indiana iherereye muri Amerika, ubwo pasiteri John Lowe II yigishaga, umugore yahagurutse avuga ubwo yari afite imyaka 16, uyu mupasiteri yamusambanyije, nyuma Pasiteri John Lowe II yabuze aho akwirwa ahita yemera ko aribyo.
Urubuga rwa nypost.com rutangaza ko John Lowe II w’imyaka 65, yasabye imbabazi abayoboke yigisha avuga ko ari igikomere kitazanakira kuko byabaye ari ibitungurajye ndetse agira inama abandi yo kwihana bya nyabyo.
Pasiteri John Lowe II yashimangiye ko kandi n’umuryango we wamubabariye ndetse akaba abayeho yigenga ndetse abohotse ku mutima.
Nyuma y’ibi yahise atangaza ko aretse kwigisha mu rusengero, ndetse no kutongera gusenga nk’inkurikizi y’icyaha ahita ava kuri Alitari.

Pasiteri John Lowe II akaba yasoje imirimo mu Itorero rya Gikristo rya New Life ndetse no ku isi hose.