Mu gihugu cya Mozambique haravugwa inkuru y’Umupasiteri wapfuye agerageza kwiyiriza iminsi 40 ngo agere ikirenge mu cya Yesu/Yezu uvugwa muri Bibiliya .
Uyu mupasiteri yitwa Francisco Barajah akaba yari Pasiteri mu itorero ry’Ivugabutumwa ryitwa Santa Trindade Evangelical Church ryo mu Ntara ya Manica rwagati mu gihugu cya Mozambique.
Uyu urupfu rwe rukaba rwaremejwe mur’icyi cyumweru aho byavuzwe ko yapfuye azize inzara nyuma y’uko yari yatangiye ibihe byo kwiyiriza ubusa kugeza ku minsi 40 .
Urubuga rwitwa insider.com rutangaza ko ubwo yashiragamo umwuka uyu mugabo yari ageze ku munsi wa 25 nukuvuga ko yaburaga iminsi 15 ngo yese umuhigo we gusa akaba yaramaze gutakaza ibiro byinshi kugeza aho atari akibasha no guhaguruka cyangwa kugenda n’amaguru.
Abo mu muryango we n’abo basengana bamaze kubona ko bikaze baje kumujyana kwa muganga ariko kubera kuzahazwa n’inzara cyane byaje kurangira amahirwe yo kugarura ubuzima abaye make arapfa.
Uyu mupasiteri akaba yapfuye afite imyaka 39 akaba mu buzima busanzwe yakundaga kuvuga ko azakora ibikorwa bikomeye nk’uko Yesu/Yezu yagiye abikora bikabera urugero abakirisitu yari ayoboye.





Photo:Internet
Facebook Comments Box