Iyi nkuru ikomeje guca ibintu aho Umucuranzi wo mu rusengero ruherereye ahitwa Kitwe muri Zambiya akurikiranweho gusambanya abayoboke b’idini akoreramo umurimo bikagera ubwo atera inda abagera kuri 6 muri bo.
Umusore w’imyaka 25 uzwi nka Apostle Sesa, ari kuvugwa cyane hirya no hino nyuma yo gutera inda abakobwa 6 bo mu itorero akoreramo umurimo barimo umwe usanzwe afite umugabo bashakanye byemewe n’amategeko kandi aba bakaba ari ababashije kumenyekana kuko bivugwa ko hakiri abandi bataramenyekana.
Amakuru aravuga ko aba bakobwa bose yateye inda bari basanzwe bari mu itsinda rishinzwe kuramya no guhimbaza Imana mur’uru rusengero akaba ari we wabacurangiraga.
Nyuma y’uko amakuru ahwihwishijwe ko uyu mugabo ariwe wateye inda aba bakobwa bose, mu cyumweru gishize abagize iri torero bahise baterana basaba uyu mugabo ibisobanuro ndetse banareba niba bamuhagarika ku murimo wo gucuranga.
Umwe muri aba bakobwa utwite inda y’uyu mucuranzi yavuze ko rimwe na rimwe uyu mugabo yajyaga abakora ku mabuno barimo guhimbaza Imana.
Ku ruhande rwe uyu mugabo yabwiye itorero ko aba bakobwa yasambanyije akabatera inda nabo babishakaga kuko ngo rimwe na rimwe begeraga aho yacurangiraga ndetse ngo yabakoraga ku mabuno abigizayo ngo baticara ku byuma.
Pasiteri w’urusengero yahise ahagarika uyu mucuranzi mu gihe bamwe muri aba bagore bamaze kugeza ikirego cyabo mu nkiko.
Uyu muhungu akaba ategerejwe mu rukiko mu minsi ya vuba kugira ngo yisobanure kuri ibi byaha avugwaho.