Urukiko rwo mu mujyi wa Lagos muri Nigeria rwahamije umushoferi wa Bus itwara abanyeshuri ku ishuri icyaha cyo gusambanya umwana w’umunyeshuri w’imyaka 5 maze rumukatira gufungwa burundu.
Urukiko rushinze ibirebana n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rwakatiye umushoferi wa bisi y’ishuri, Tony Akpan igifungo cya burundu azira gusambanya umwana w’imyaka itanu.
Umucamanza witwa Abiola Soladoye, yavuze ko ubushinjacyaha bufite ibimenyetso byinshi byerekana ko icyaha cyo gusambanya uyu mwana, Akpan na mugenzi we, Itoro Wilson, bagikoze.
Umucamanza akaba yakatiye Madamu Wilson wari convuwayeri (Covoiler) w’uyu mushoferi igifungo cy’imyaka ibiri kubera ko yafashije uwakatiwe guhunga ubutabera ndetse akaba ataratanze amakuru ku bushinjacyaha.
Ubuhamya bw’uwakorewe icyaha n’ubwa Muganga bwemeje ko icyaha cyakozwe.
Tony Akpan ahamwa n’icyaha ashinjwa kikaba kinyuranyije n’ingingo ya 261 y’amategeko ahana ya Leta ya Lagos, bityo akatirwa gufungwa burundu kandi akaba agomba kwandikwa mu gitabo cy’umugayo cy’abasambanyi bo muri leta ya Lagos muri Nigeria.
Ikinyamakuru cya thenationonlineng.net dukesha iyi nkuru gitangaza ko umucamanza yavuze ko ibi bizatuma n’undi uwari we wese wateganyaga gukora icyi cyaha atinya amategeko.
Umucamanza yasabye ababyeyi n’abayobozi b’ishuri gushyiraho uburyo hacungwa byizewe umutekano w’abanakugira ngo badakorerwa ikintu icyo ari cyo cyose kibi.

Itsinda ry’ubushinjacyaha ryaturutse muri Minisiteri y’ubutabera ya Lagos, riyobowe na Olusola Shoneye, rivuga ko abakatiwe bakoze iki cyaha ku ya 20 Ukwakira 2017, ku muhanda wa Magodo, Isheri, Lagos.