Mu gihugu cya Nigeria, Umusore uri mu kigero cy’imyaka 16 yafashe na Police arimo kwiba umurambo w’umuntu mu irimbi ubu akaba afunzwe kugira ngo hakorwe idosiye igomba kumujyana mu rukiko akiregura kur’icyo cyaha cyo gufatirwa mu cyuho yiba.
Ubwo uyu musore yabazwaga na Police yo mur’icyo gihugu cya Nigeria yagize ati:“Nge ibi mbikora kugira ngo mbone amafaranga aho bivugwa ko iyo mirambo ajya kuyigurisha mu bantu bakora ibikorwa by’umwijima nk’abapfumu gusa ku rundi ruhande hari n’abavuga ko uyu muntu yaba afite abo agurisha iyi mirambo bakayirya.
Police nayo ivuga ko uyu musore atari ubwa mbere afashwe yibye umurambo mu irimbi ngo kuko aricyo akora mu buzima bwe bwa buri munsi kugira ngo abone amafaranga.
Uyu musore yafashwe tariki 23/05 mur’uyu mwaka afatirwa mu irimbi arimo yiba umurambo.
Uyu musore akimara gufatwa yatangaje ko ibi abikorera amafaranga ari hagati ya N5000 na N3000 nukuvuga amafaranga akoreshwa muri Nigeria ku wifuza ko abimukorera wese.
Urubuga rwa stimmel-law.com rutangaza ko kur’ubu uyu musore arafunzwe mu gihe Police ikomeje kumuhata ibibazo ku bamutuma kwiba iyo mirambo n’icyo bayimaza.