Amakuru avuga ko uyu musore wo muri Nigeria yaguze ikibanza akubaka inzu y’akataraboneka agomba guha umukobwa bakundana ku isabukuru ye y’Amavuko kandi ibi ngo bigomba gukorwa mu ibanga rikomeye.
Umunyanigeria abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko mugenzi we ari mu myiteguro yo guha impano idasanzwe umukobwa bakundana ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko
Muri video yashyize ku rukuta rwe rwa instagram, uyu musore yemeza ko mugenzi we nta kindi yarafite cyo guha umukunzi we nk’impano ku munsi w’isabukuru y’amavuko ye uretse kugura ikibanza akubakamo inzu ihenze agomba guha uwo mukobwa.
Urubuga rwa tori.ng/news ruvuga ko uyu musore yabujije uwo ari we wese kuba yashyira hanze imyirondoro ye cyangwa iy’umukobwa kugira ngo hato bitazasakaara hanze kandi ari surprise.
Gusa uyu musore anenga mugenzi we kubw’icyi gikorwa aho avuga ko iyo aza kuba we atari gukora igikorwa nk’icyi nubwo atigeze atanga impamvu.
Reba Video hano urebe n’amwe mu mashusho agaragaza iyi nzu: