Mu gihugu cya Ghana umukobwa yashyize hanze uburyo yahemukiye umusore akamurya amafaranga menshi amubeshya urukundo ibintu byabaje uyu musore ku rwego rukomeye.
Ikintu cyashenguye uyu musore ku rwego rwo hejuru ngo nuko uyu mukobwa wamuriye amafaranga yabanje no kumutera ubwoba.
Uyu mukobwa ngo yagiye akoresha ibinyoma bitandukanye ariko ngo icyaje gufata uyu musore nuko umukobwa yamubwiye ko atwite maze bituma umusore yemera kumurekurira agatubutse none ubu ari kuririra mu myotsi.
Uyu mukobwa ngo yabeshye ko atwite maze ahita azana igitekerezo cyo kuba inda bayikuramo, ngo bitewe n’uburyo yakoreshaga mu kubimubwira no kumutera ubwoba byaje kurangira umusore yemeye gutanga akayabo k’amafranga ayaha umukobwa ngo agiye gukuramo inda naho ari imitwe.
Urubuga rwa passeportsante.net rutangaza ko uyu mukobwa akimara gushyikira aka gafranga yahise ashyira hanze amakuru y’uko ibyo yakoze ari ibinyoma byambaye ubusa aho umusore akibyumva yahise akubitwa n’inkuba ndetse bimunanira kubyakira.
Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Ghana byavuze ko uyu musore nubwo yakaga uyu musore aya mafaranga ku rundi ruhande nawe ngo hari undi muhungu yakundaga cyane maze akayaka umusore nawe agahita ayashyira uwo wundi yikundiraga.
Mu yandi magambo uyu musore yamukurikiragaho amafaranga gusa naho iby’urukundo rwo ngo yarafite undi yikundira.