Mu gihugu cya Nigeria ubukwe bwasubitswe nyuma y’uko umuryango w’umukobwa unenze inzu y’umukwe wabo ndetse bavuga ko badashaka ko umukobwa wabo ajya kubaho nabi dore ko bavuga ngo inzu y’uyu musore ni ingirwa nzu.
Uyu muryango wafashe icyemezo cyo gufasha uyu mukwe wabo akabona indi nzu nziza abamo akabona kurongora umukobwa wabo.
Iyi nkuru y’ubu bukwe bwasubitswe ku munota wa nyuma muri Nigeria nyuma y’uko ababyeyi b’umukobwa banenze inzu y’umukwe wabo ndetse ko idakwiriye kubamo umukobwa wabo yatangajwe n’uwitwa Maryam Shetty ku rubuga rwa Facebook.
Ibi bikaba byabereye mu majyaruguru ya Nigeria ndetse uwatangaje iyi nkuru yavuze ko muri aka gace ibi byabereyemo, abantu bahatuye bagira umuco wo kugaragara neza muri rubanda bityo akaba ariyo mpamvu yatumye uyu muryango ufata icyemezo cyo gusubika ubukwe.
Icyakora umuryango w’umukobwa ukaba wafashe icyemezo cyo gufasha umukwe wabo bakamuha indi nzu ajya kubamo n’umukobwa wabo.
Bivugwa ko uyu musore wari ugiye gukora ubukwe atari umuntu ukennye ndetse ko ngo yize akaba afite n’akazi keza kamuhemba neza.