Umusore w’imyaka 24 yacanye ikibatsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yo gutangaza amafoto avuga ko yaryamanye n’abakobwa barenga 220 mumezi 5 gusa, akanavuga ko nyuma yaho yipimishije agasanga nta bwandu yavanyemo, abantu bakaba bakomeje gutangazwa n’uyu musore bavuga ko arangije umwaka wa 2021 mu buryo butangaje.
Abatari bake bakomeje kwibaza uyu musore uwo ariwe n’impamvu akomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ariko icyashoboye kugaragara kuri uyu musore kugeza ubu nuko ngo yiyemerera ko aba bakobwa yabahetuye kandi ngo nyuma akaba yaraje gusanga nta n’ubwandu yakuyemo dore ko ngo yanamanukiraga aho (ntiyamabaraga agakingirizo).
Uyu musore wamenyekanye nka Tapiwa Mazhiwa yaje kujya ahagaragara yiyerekana ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvugwa ko, yaryamanye n’abakobwa barenga 220 mu gihe cy’amezi 5 kandi akavuga ko yipimishije agasanga nta virusi itera SIDA cyangwa ubundi bwandu yakuye muri ibyo bikorwa.
Uyu musore bivugwa ko afite inkomoko mu gihugu cya Zimbabwe akaba akomeje gutangarirwa na benshi nyuma yo kwegukana aka gahigo katari kihariwe n’undi muntu uwo ari we wese.