Mu gihugu cya Portugal Umwana yavutse ku mugore ufite ubwonko bumaze amezi atatu bupfuye
Umugore w’imyaka 26 y’amavuko yabyaye umwana w’umuhungu nubwo bwose ubwonko bwe bwari bwaratangajwe ko bwapfuye .
Uyu mwana yavutse afite ibibazo byo guhumeka, ariko biteganyijwe ko azemererwa gusezererwa mu bitaro mu byumweru bitatu biri imbere.
Umukinnyi mpuzamahanga Catarina Sequeira yatangajwe ko ubwonko bwe bwapfuye nyuma yo kurwara indwara yo mu myanya y’ubuhumekero ya asima (asthma) y’igikatu.
Uyu mwana wiswe Salvador, yavutse ubwo inda ya nyina yari imaze ibyumweru 32 ubu uyu mwana akaba ari kwitabwaho mu bitaro byita ku bana byo mu gihugu cya Portugali.
Abaye uwa kabiri ugaragaye muri Portugali uvutse ku mubyeyi ufite ubwonko bwamaze gupfa.