Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Ntibisanzwe! Uwendaga kuba umubikira yatorotse asiga ibimenyetso bikomeye

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/05/11
in NTIBISANZWE
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira wabaga mu karere ka Ngoma yatorotse asiga yanditse urwandiko rurimo amagambo akomeye

Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wendaga guhabwa ububikira mu kigo cy’ababikira giherereye mu Kagari ka Ruhembe mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, yabuze nyuma y’uko asize yanditse ibaruwa asezera bagenzi be.

IZINDI NKURU WASOMA

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Mu nyandiko yanditswe n’uyu mukobwa witwa Furaha Florence Drava tariki 08 Gicurasi 2022, yatangiye ashimira umuryango w’aba babikira witwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be muri iki kigo.

Ati “By’umwihariko uburezi nahigiye ndetse n’ibindi byose nahungukiye, ndashimira buri wese bavandimwe banjye mpereye ku muyobozi mukuru w’Intara ndetse n’abandi babikira bose.”

Yakomeje abiseguraho ko atabashije gukomezanya na bo urugendo rwo kwiha Imana akaba ahisemo kubatoroka ku bushake bwe.

Ati “Bavandimwe banjye mbasabye kutazirirwa munshikisha kuko ntatakaye ahubwo ngiye kubaho ubundi buzima nk’igitekerezo gishya cyanjemo cyatumye Imana itanyemerera gukomeza ahubwo ikanyereka ubundi buzima n’amateka.”

Ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru gitangaza ko Mushimiyimana Beatha uyobora uyu muryango w’Ababikira, yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Station ya Zaza, amenyesha ibura ry’uyu mukobwa ukomoka muri DRC witeguraga kuba umubikira, wabuze mu gitondo cyo ku ya 08 Gicurasi ahagana saa mbiri (08:00’).

Uyu muyobozi w’aba babikira, yamenyesheje RIB ko bafite impungenge kuko uyu mukobwa Furaha Florence Drava bari bamwakiriye bamuhawe n’ababyeyi be ndetse ko nta telefone yagiraga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukaba rwahise rutangira gushakisha uyu mukobwa no gukora iperereza ku cyaba cyatumye abura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Mbarushimana Ildephonse, yabwiye RADIOTV10 ko amakuru y’ibura ry’uyu wendaga guhabwa Ububikira bayamenye ariko ko nta birambuye bayafiteho.

Yagize ati “Amakuru twarayamenye ariko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.”

Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’abihayimana zifite uburyo zikora bityo ko amakuru arambuye yatangwa n’ubuyobozi bw’iki kigo cy’abihayimana.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In