Umugabo wo mu gihugu cya Zambia witwa Mweene Enock yafashwe ari gusambanya abakobwa be 2 aho yireguye avuga ko ngo yabigishaga uko imibonano mpuzabitsina ikorwa ngo batazamutamaza nibashaka abagabo.
Uwari uhari yavuze ko hashize imyaka ibiri bikekwa ko uyu mugabo aryamana n’abakobwa be yibyariye, gusa ngo si bo gusa kuko bivugwa ko n’abishywa be yabasambanyaga baje gusura umuryango we.
Ubwo uyu mugabo yafatwaga ngo yakubiswe inkoni maze yakubitwa akavuga agira ati:“Ibi biba ari ugutegura abakobwa banjye kugirango bazubake neza, murankubitira ubusa!’’.
Ku rundi ruhande ariko aba bakobwa bakoreshwaga ibi nabo bari bararyumyeho nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri Zambia bibitangaza.
Bikavugwa ko ngo yari yarabashyizemo imyumvire y’uko ngo ari kubatoza uko bazitwara neza mu gihe bazaba bashatse abagabo babo hato ngo batazamukoza isoni ko yabareze nabi.