Umugabo n’umugeni ntibategereje kugera mu buriri ahubwo ubwo bari muri reception y’ubukwe bwabo babyinnye umuziki birangira bagaragaje isura y’uburyo bazajya batera akabariro, ibintu byatunguye abatari bake
Ku rubuga rwa Instagram rwa Lindaikejiblogofficial niho aya mashusho yagaragaye mu buryo bwa video aho abayabonye bose bifatiye ku munwa aba bageni dore ko bagaragaje guhimbarwa bikarangira bisa nk’ibirenze urugero.
Umugore n’umugabo bari bakoze ubukwe bakomeje gushimisha abatari bake kubera ukuntu babyinaga imbyino zigezweho mu bukwe bwabo. Amashusho yagiye ku mbuga nkoranyambaga y’abo bombi bivugwa ko bakomoka mu gihugu cya Ghana yishimiwe n’abantu batari bake ndetse bagenda banayahererekana ariko banayavugaho ibitandukanye.
Aba bageni wabonaga babyina nk’abari gutera akabariro, ibintu byasekeje abatari bake Ku mbuga nkoranyambaga
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru yari imaze kurebwa n’abantu 177,700 naho abayitanzeho ibitekerezo bakaba bari bamaze kurenga 45.
Ikinyamakuru lindaikejisblog.com gikora inkuru z’imyidagaduro cyo mu gihugu cya Nigeria nicyo cyatangaje iyi nkuru aho mu bari batashye ubu bukwe hagaragayemo n’abambaye imyenda ya gisirikare.
Kurikira video y’aba bageni urebe uburyo babyinnye bigatangaza abatari bake: