Umugore wubatse yahaye isomo mugenzi we wihaye gukora ku myanya y’ibanga y’umugabo we amureba maze ahita amukubita urushyi mu ruhame.
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho adasanzwe y’umukobwa wahawe inkuba y’urushyi kubera gukora ahakomeye.
Aya mashusho agaragaza umugore arakaye akubita umudamu mugenzi we kubera gukora ku bugabo bw’umugabo we ku mugaragaro. Uyu mugore wakubiswe yari agiye guhahira muri supermarket imwe aho uyu mugabo n’umugore we nabo bari bagiye guhahira ibintu.
Abigambiriye, yahise afata igitsina cy’uwo mugabo, Umugore w’umugabo wabonye ibyabaye kandi atishimye yananiwe kubyakira maze yishakamo inkuba y’urushyi akosora mugenzi we ku bwo kumenyera umugabo we,akamuvogera mu ruhame.
Aba baje gusohorwa cyakora uwakorakoye umugabo w’abandi atahana igisebo n’isomo rikomeye.