Mu gihugu cya Ghana umupolisikazi ufite uburanga burangaza akomeje gutuma abagabo bikoresha ibyaha kugira ngo bahure cyangwa bamenyane n’uyu mupolisikazi.
Inkuru itangaje kandi ikomeje kuvugwa mu bitangazamakuru byo muri Ghana n’iy’uyu mukobwa ukomeje kwigarurira imitima ya bamwe mu bagabo baho bitewe n’imiterere ye ndetse bamwe bakifuza ko bakora amakosa maze akaba ari we ubafunga.
Aba bagabo nk’uko ibinyamakuru byo muri Ghana bibitangaza, baba bashaka guhatwa ibibazo n’uyu mukobwa kugira ngo banirebere ikimero cye kidasanzwe nibinabahira bahere ko bamenyana nawe.
Uyu mukobwa ngo iyo yagiye mu kiruhuko, ibyaha biba bike, imfungwa zikagabanuka bifatika nk’uko imibare iba ibyerekana.
Uyu mukobwa amazina ye ntiyashyizwe ahagaragara gusa icyo bagarukaho nuko ngo akunzwe cyane kubera imiterere ye.