Mu gihugu cya Mozambique, Umukobwa witwa Eurélia Manuel Benjamim wapfuye akanashyingurwa yagaragaye ari muzima maze bamubajije avuga ko yari yaragiye gupagasa
Iyi nkuru isa n’idasanzwe yatunguye benshi dore ko bitamenyerewe kumva umuntu wapfuye akaza kugaruka mu bazima.
Muri Mozambique inkuru yabaye akabarorer aho umukobwa byari bizwi ko yapfuye mu myaka 5 ishize ndetse akanashyingurwa yaje kugaragara ari muzima mu gace k’iwabo, maze benshi bakumirwa.
Uyu mukobwa ngo abagerageje kumwegera kuko abenshi ari abamuhunze yabatangarije ko ngo yari yaragiye mu kazi.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mukobwa witwa Eurélia Manuel Benjamim, ubwo yabonwaga n’abaturage bo mu gace k’iwabo k’icyaro cya Lindi, yavuze ko yari yaragiye mu kazi ko gukora mu rwuri rwa Nyirarume.
Itsinda ry’inzobere ryahise ryoherezwa i Lindi kugira ngo hakorwe iperereza ry’uyu mwana ndetse n’uwo baba barashyinguye hagaragazwe niba koko ari we cyangwa harabayeho kwibeshya.
Ibi biramutse bibaye ari ukuri uyu yaba abaye uwa kabiri uzutse nyuma ya Yesu nawe byavuzwe ko ngo yaba yarazutse.