Umugore wo mu gihugu cya Nigeria witwa Olaitan Adonis yiyahuye nyuma y’uko umukunzi we ola saheed amuriye amafaranga akayakoresha mu kwishakira undi mugore
Olaitan yishyize mu kagozi nyuma yo kumenya ko amafaranga ye yabikije umusore yayakozemo ubukwe n’undi mukobwa maze akomeretswa no kuba uwo yakundaga yashatse undi mugore byongeye bakabikoresha amafaranga ye.
Olaitan wari usanzwe afite umwana w’umuhungu w’imyaka 7 yari afitanye umubano ukomeye n’umusore ndetse bendaga kubana kandi akaba yabikaga amafaranga kuri konti ye kugira ngo bazabane .
Urubuga rwa msn.com rutangaza ko Olaitan akimara kumenya ayo makuru yababajwe cyane n’ubuhemu bw’umukunzi we birangira anyoye uburozi kugira ngo arangize ububabare ndetse n’ubuzima bwe.
Olaitan, wari ufite umuhungu w’imyaka irindwi, yari afitanye umubano ukomeye n’uyu musore kandi yabikaga amafaranga kuri konti ye. Ariko, yakoresheje aya mafranga kugirango arongore undi muntu muri wikendi. Olaitan akimara kubona ayo makuru, yababajwe cyane n’ubuhemu bw’umukunzi we, ngo yaba yaranyweye uburozi kugira ngo arangize ububabare ndetse n’ubuzima bwe.
Umwe mu bantu watanze ubuhamya yagize ati: “Numvise ko bari kumwe ku wa kane ushize, 8 Nzeri, ndetse baraye hamwe, ariko ku wa gatanu inshuti ye yamubwiye ko uyu musore yashyingiwe ku cyumweru tariki ya 11 Nzeri. Bivugwa ko yariye ibiyobyabwenge apfa bukeye bwaho, ku wa gatandatu tariki ya 10 Nzeri uyu mwaka.