Imodoka yari iri mu Muhanda uva ahazwi nko mu Kanogo werekeza Rwandex mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga camera zandikira abarengeje umuvuduko w’ibinyabiziga zizwi nka Sofia, yaba Camera ndetse n’imodoka byombi byikubita hasi, gusa hakaba hari abavuga ko iyi modoka ishobora kuba ari iy’umuyobozi.
 Iyi mpanuka ikomeye yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, aho yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota ikaba yagonze iyi Camera izwi nka Sofiya.
Iyi modoka yambaye plaque ya RAD 120 Q ikaba nayo yahise igarama mu muhanda  mu gihe camera yo yashise igwa hasi gusa amakuru yerekeye ubuzima bw’abari bayirimo ntiburatangazwa ariko hakaba hari n’abavuga ko iyi modoka ishobora kuba ari iy’umuyobozi cyangwa umuntu wifite bagendeye ku kuba iyi modoka igaragara nk’ihenze.
Umwe mu bageze ahabereye iyi mpanuka ikimara kuba,watanze ubuhamya avuga ko ubwo yari mu mdodoka avuye gucyura abana be bari bavuye ku ishuri yasanze iyi modoka yagonze iyi Camera, na yo yabanje kugongwa n’indi modoka igahita igenda igasekura iyi camera.
Ubusanzwe ikinyabiziga gikoze impanuka nk’izi kikagonga ibikorwa byo ku muhanda, nk’ibiti by’imikindo biteye ku muhanda ndetse n’ibyuma biba biriho amatara yo ku muhanda, bahanishwa amande aremereye ashobora kugera kuri miliyoni y’amafranga y’u Rwanda n’igifungo gishobora kumara ibyumweru bibiri mu rwego rwo kurinda ko ibi bikorwa remezo bikomeza kwangizwa.
Gusa ku birebana na Sofiya zo mu muhanda hakaba hataramenyekana ibihano abazangiza cyangwa abazigonga bahabwa dore ko zitaramara igihe kinini zishyizweho mu Rwanda.