Aaron Ramsey wahoze akinira ikipe ya Arsenal mu Bwongereza, yongeye gutsinda igitego abafana bagaruka ku byajyaga bimuvugwaho ko iyo atsinze igitego hapfa umu-star.
Ni nyuma y’imyaka ibiri bitameze neza mu ikipe ya Juventus, uyu munya-Wales w’imyaka 31 yatijwe mu ikipe ya Rangers yo muri Scotland ndetse ayitsindira igitego cya mbere mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu mukino w’amakipe abiri ahora ahanganye muri Scotland ariyo Rangers na Celtic wabaye kur’icyi cyumweru, Aaron Ramsey yatangiye afungura amazamu ku ruhande rwa Rangers ku munota wa gatatu gusa, ariko ibitego bibiri bya Rogic na Carter-Vickers byatumye Celtic isoza itsinze uyu mukino.
Nyuma gato byahise bitangazwa ko umwongereza June Brown wari uzwi cyane mu ikinamico ya Easternders inyura kuri BBC, yitabye Imana ku myaka 95.
Uyu mwongerezakazi yari umukinnyi ukunzwe cyane muri Eastenders ya BBC, dore ko ayikinnyemo imyaka myinshi aho yakinaga yitwa Dot Cotton kuva mu mwaka w’1985.
Abakunzi ba ruhago benshi mu Bwongereza bahise batekereza ko byatewe n’uko Aaron Ramsey yari yatsinze igitego kuri uwo munsi, hakaba hagombaga gupfa umuntu w’icyamamare nk’uko ngo byahoze mu myaka yashize.
Ibi byatangiye mu mwaka w’2009 ubwo umunyapolitiki w’umunyamerika witwa Ted Kennedy yitabaga Imana, nyuma y’iminsi mike Aaron Ramsey atsinze Portsmouth igitego ubwo yari akiri muri Arsenal.
Ibi kandi byongeye kuba mu mwaka wa 2011 ubwo Aaron Ramsey yatsindaga igitego bakina na Manchester United, nyuma y’umunsi umwe hagahita hatangazwa urupfu rwa Osama Bin Laden wishwe n’ingabo z’abanyamerika.
Nanone kandi byongeye kuba aho Steve Jobs na Colonel Gaddafi nabo bitabye Imana nyuma y’uko uyu musore yabaga yatsinze ibitego. Kuri ubu ni benshi bavuga ko June Brown wakinaga muri Eastenders ya BBC yaba ariwe uheruka kuzira igitego cya Aaron Ramsey, n’ubwo abo bapfa bose haba hari impamvu zigaragazwa zabahitanye ariko kandi biza bikurikiranye n’igitego cy’uyu mukinnyi.
Mu mwaka w’2016, Aaron Ramsey yabajijwe kuri ibi, avuga ko ari ibitekerezo by’ubucucu biri mu bantu gusa. Aganira na SunSport yagize ati:” Ni ibihuha by’ubusazi n’ubugoryi gusa”.
Akomeza agira ati: “Sinzi impamvu cyangwa uko byatangiye ariko byakomeje kunkurikira, ariko ntibinkanga, abantu barapfa buri munsi, nta gihe badapfa.”
Asoza agira ati:” Aaron Ramsey yakomeje avuga ko unakoze ubushakashatsi wasanga hari abantu bagiye bapfa igihe Cristiano cyangwa Messi babaga batsinze ibitego, ariko ngo ntazi impamvu buri gihe babihuza nawe”.
Dore Urutonde rw’amazina y’ibyamamare bivugwa ko bazize ibitego bya Aaron Ramsey: Bruce Forsyth, Whitney Houston, David Bowie, Richard Attenborough, Paul Walker, Alan Rickman, Robin Williams, Nancy Reagan, ndetse n’abandi bagenda bavugwa n’abafana.