Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri yitiriwe mutagatifu Raphael ishuri riherereye mu Murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu baravuga ko kubona amazi meza bibasaba kuyavana iwabo bitewe no kuba iki kigo kitagira amazi meza.
Iyo ugeze mu kigo cy’ishuri cyitiriwe mutagatifu Raphael giherereye mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu uhabona amavomero ya rusange ndetse n’ibigega bikikije iki kigo, mu gushaka kumenya neza niba aya mavomero abarizwa muri iki kigo akora, twegereye bamwe mu banyeshuri twasanze bafite amacupa y’amazi badutangariza ko amazi yo kunywa bayakura iwabo ngo bitewe no kuba amazi abarizwa muri iki kigo ari ay’imvura gusa.
Aba banyeshuri basaba ko icyi kibazo cyakemuka kuko ngo kuba batabona amazi meza bishobora kubakururira ibyago birimo no kwandura indwara ziterwa no gukoresha amazi mabi ngo kuko hari bamwe mu bana banywa ayo mu bigega, bakaba ariho bahera basaba ko bakwegerezwa amazi meza.
Ubuyobozi bw’iri shuri bwemeza ko koko iki kibazo cyo kutagira amazi meza gihari ariko bakavuga ko cyatewe no kuba imiyoboro y’amazi meza yarangiritse.
Umuyobozi w’iri shuri Madame Mukandayisenga Christiane agira ati:” Icyi kibazo koko kirahari, ni ikibazo cyatewe nuko umuyoboro wazanaga amazi meza muri iki kigo wangiritse”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu madame Mukandayisenga Antoinette avuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Intara y’iburengerazuba hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo kuri iki kigo ikibazo cyo kutagira amazi meza gikemuke burundu.

Ni mu gihe ubwo hatangizwaga icyumweru cy’uburezi mu Ntara y’Iburengerazuba cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Nyabihu, Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois mu butumwa yatanze yasabye Iki kigo cyitiriwe mutagatifu Raphael kwita cyane ku kugeza amazi meza muri iki kigo.
Kugeza ubu Akarere ka Nyabihu kari ku kigero cya 63% mu kwegereza abaturage amazi meza ibi bikaba biri muri gahunda u Rwanda rwihaye yo kugeza amazi meza ku baturage, nk’uko rwabyiyemeje mu ntego z’iterambere rirambye (SDGs), muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi nukuvuga mu mwaka wa 2017-2024 n’icyerekezo 2050, aho biteganyijwe ko Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100% nibura mu 2024 bavuye kuri 74.2% bariho mu 2010.